Uwera Alexia w’imyaka 35 yitabye Imana ku wa 8 Mutarama 2019. Yiciwe i Kanombe aho bikekwa ko byakozwe n'umukozi w’iwabo mu rugo witwa Niyirera Antoine, wanaburiwe irengero.
Urupfu rwe rwababaje abantu benshi bari bamuzi nk’indakemwa mu mico no mu myifatire, agakunda abantu n'Imana.
Icyashenguye abantu kurushaho ni ugutaha mu gihe yari ageze kure imyiteguro yo kurushinga n'uwo yari yarihebeye.
Imihango yo gusezera nyakwigendera bwa nyuma yatangiriye mu rugo iwabo i Kanombe. I saa tatu na 40 ni bwo umurambo wagejejwe mu rugo uvuye mu buruhukiro bw'Ibitaro bya Gisirikare i Kanombe.
Ibinyabiziga byari byinshi hanze y'urugo, amahema ane yari yashinzwe mu gipangu yarimo abantu benshi, biganjemo abambaye imyenda ifite ibara ry'idoma yanditseho ngo ‘‘God knows my name’’ bisobanuye ngo ‘Imana izi izina ryanjye.’
Umurambo wabanje kugezwa mu nzu usezerwaho by'umwihariko n’abarimo umuryango we n’umukunzi we biteguraga kubana.
Wagaruwe mu rugo usezerwaho muri rusange n’abarimo abo muryango bari basigaye, abakoranye na we, inshuti zari zaturutse muri Kenya, Uganda na Sudani y'Epfo n'abandi batandukanye.
Uwari uyoboye gahunda yavuze ko batagiye kumushyingura ahubwo ari ubukwe bwa nyuma bagiye kumukorera.
Abaje guherekeza nyakwigendera Mupende Alexia bari mu gahinda batewe no kuba batarakira urupfu rwe.
Imihango yo kumusezeraho irakomereza mu rusengero mbere yo gushyingurwa mu irimbi rya Rusororo.
Mupende Alexia ni muntu ki?
Alexia Uwera Mupende (Toto) yavukiye i Nairobi muri Kenya ku wa 17 Ugushyingo 1984. Yari afite abavandimwe batanu, bavuka kuri Alex Mupende na Rose Mupende.
Amashuri abanza yayize i Lavington muri Kenya, ayarangiriza muri Camp Kigali. Mu yisumbuye yize mu bigo birimo Kigali Academy aho yize umwaka umwe, akomereza muri Koleji ya Namasagari na Saint Laurence muri Uganda.
Impamyabumenyi y’Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Ikoranabuhanga yayibonye mu yahoze ari KIST mbere yo gukomereza muri Kaminuza ya Mount Kenya mu Ishami ry’Imari n’Ikoranabuhanga.
Yari yaragiriwe amahirwe yo kubona uwo bazarushinga, Allan Rwamu Kweli ndetse biteguraga gushyingirwa ku wa 16 Gashyantare 2019.
Mupende yakundaga Imana ndetse agasenga ubudasiba. Uyu mukobwa yitangiraga umuryango we, akanabana neza n’inshuti ze.
Yari yarihebeye imideli. Yatangiye gukora ibijyanye no kwerekana imideli mu Rwanda ahagana mu 2005, atangira kumenyekana mu 2012 aho yatsinze irushanwa ‘Rwanda Premier Model Competition’.
Mu 2006 yaje mu bakobwa batandatu ba mbere mu marushanwa ya Face of Africa ari nabyo byamwinjije ku ruhando rw’abanyamideli mu myaka itandatu yakurikiyeho.
Yagiye yitabira ibikorwa by’imideli bikomeye ku Isi nka Dubai Runway Season II. Yakoranye n’abahanzi b’imideli bakomeye barimo Modupe Omonze, Shaleen Cheah, Helen Couture, Si Fashion Galerie na Khalid Al Ayoub.
Mupende yakundaga koga, yaranzwe no guhora aseka no kubana n’abana. Uyu mwari yakundaga dread byahebuje ndetse yari azimaranye imyaka 10.
Igitabo kiri mu byo yakunze cyane akiri umwana cyitwa “The Enormous Bean.’’


























Amafoto: Muhizi Serge




Ibitekerezo 0