00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amasezerano atarasinywe yabujije abagororwa 12 gukora ikizamini cya leta

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 24 October 2014 saa 08:42
Yasuwe :

Itinzwa ry’amasezerano y’imikoranire hagati y’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ryabujije amahirwe bamwe mu mfungwa n’abagororwa bagombaga gukora ikizamini cya leta gisoza amashuri abanza.
Byari biteganijwe ko mu gihe Minisiteri y’Uburezi yaba isinze amasezerano y’imikoranire na RCS, abagororwa 11 barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ndetse n’umwe urangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye bazakora ikizamini cya leta.
Saa (…)

Itinzwa ry’amasezerano y’imikoranire hagati y’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ryabujije amahirwe bamwe mu mfungwa n’abagororwa bagombaga gukora ikizamini cya leta gisoza amashuri abanza.

Byari biteganijwe ko mu gihe Minisiteri y’Uburezi yaba isinze amasezerano y’imikoranire na RCS, abagororwa 11 barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ndetse n’umwe urangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye bazakora ikizamini cya leta.

Saa tatu zuzuye, mu gitondo cyo kuwa Kabiri tariki ya 21 Ukwakira 2014 ni bwo abanyeshuri 165.284 barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza bakoze ikizamini cya leta gisoza icyo cyiciro. Imfungwa n’abagororwa bagera kuri 11 bari bafite amahirwe yo kuzibona muri abo, nabo bagatera intambwe iva mu cyiciro cy’abatarize, bagana ku kuba intiti.

Amahirwe ntiyabasekeye bitewe n’ubukererwe mu isinywa ry’amasezerano nk’uko Umugenzuzi w’Urwego rw’Amagereza Ushinzwe amadosiye ku rwego rw’igihugu, Twambajimana Augustin yabibwiye IGIHE, “habayeho ubukererwe”.

Ku murongo wa telefoni, Twambajimana yavuze ko bitewe n’ubukererwe bwa RCS, Minisiteri y’Uburezi bababwiye ko iyo gahunda izaba umwaka utaha. Uyu mugabo uvuga ko habayeho “gutindaho gato”, asobanura ko batinze kwandikisha aba banyeshuri, bigatuma iyi minisiteri ibamenyesha ko ari ah’umwaka utaha.

Twambajimana yejeje Minisiteri y’Uburezi…

N’ubwo Twambajimana yemera ariko ntiyerure ko guhindagura abayobozi muri Minisiteri y’Uburezi biri mu byatumye iyi dosiye idindira, yongeraho ko iyi minisiteri nta ruhare yabigizemo na ruto, ahubwo byatewe no “gutindaho gato”.

Ati “Hari ukuntu habayeho impinduka mu bayobozi, bituma mu kongera kumvisha abayobozi izo MoU (amasezerano y’imikoranire) bisa nk’aho bidindira […]”.
Ngo aya masezerano yarateguwe ariko bigeze mu isinywa ryayo habaho guhindagurika kw’abayobozi ku mpande zombi, ni ukuvuga muri Minisiteri y’Uburezi na RCS, bituma icyo gikorwa kidindira.

Amagambo ahariwe Nankana…

Hashize iminsi 13, ni ukuvuga tariki ya 7 Ukwakira 2014, Komiseri wa RCS Paul Rwarakabije, atangarije IGIHE ko urwo rwego ruri mu biganiro na MINEDUC, harebwa uburyo izo mfungwa zazakora ibizamini bya Leta.

Impinduka mu buyobozi bwa MINEDUC zabaye tariki ya 24 Nyakanga 2014, ubwo Minisitiri w’Intebe mushya Anastase Murekezi yarahiriraga imirimo ye, agahita atangaza Guverinoma nshya bazakorana. Icyo gihe Prof Silas Lwakabamba yahise asimbura Dr Vincent Biruta ku buyobozi bwa Minisiteri y’Uburezi, na Olivier Rwamukwaya asimbura Dr Harebamungu Mathias ku mwanya w’ Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye.

Ku murongo wa telefoni na IGIHE, Komiseri wa RCS Paul Rwarakabije yahakanye iby’impinduka zaba zarabaye mu kigo ayoboye, ngo uretse abasirikare bashya bakiriwe bakagirwa abacungagereza, nta zindi mpinduka zabayeho. We yemeza ko iyo MINEDUC ibigiramo ubushake, ibizamini bya leta byari gukorwa.

Rwarakabije avuga ko ubwo abayobozi bashya ba MINEDUC bageraga mu kazi, bahise badindiza ubusabe bwa RCS, bagasaba ko ngo babanza bakabyinjiramo neza.
We yemeza ko kuva ubuyobozi bwa RCS n’ubw’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) butarahindutse, nta cyari gutuma amasezerano adashyirwaho umukono, maze abagororwa bijejwe ibizamini bya leta bakabikora.

Rwamukwaya wasimbuye Dr Harebamungu (wari ufite iyi dosiye mu maboko ye) yatangarije IGIHE ku murongo wa telefoni ko iby’ayo masezerano nta byo azi, ndetse ko mu ihererekanyabubasha yakorewe, iyo dosiye ntayo yigeze ahabwa.

Ngo si amahirwe babujijwe …

Kudakora ikizamini cya leta ku bagororwa 12 bagombaga gukora bisa nko kubura amahirwe mu buryo bumwe cyangwa ubundi, gusa RCS ntibibona ityo kuko ngo n’ubundi cyari igiterekezo cya RCS, kandi ntibyari bisanzweho.

Twambajimana Augustin ati “Ubundi ubusanzwe ni ibintu twatekereje gukora kuko ntibyabagaho no mu myaka yashize […] ntabwo wavuga ngo ni amahirwe kuko mbere n’ubundi barafungwaga ariko ntibakore ibizamini kubera ibyaha bakoze”.

Yemeza ko abadakoze ibizamini uyu mwaka bazakora umwaka utaha; ngo ntibyanabahungabanyije kuko n‘ubundi bashishikarizwa guhora biga, bityo ngo mu gihe gikwiriye akaba ari bwo bazakora ibizamini.

Iyi gahunda yagombaga gutangirana n’umwaka wa 2014, hibandwa ku bagororwa bakiri bato bari mu kigo Ngororamuco cya Nyagatare cyakira abana batarengeje imyaka 18 y’amavuko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages