00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amashimwe ku basigajwe inyuma n’amateka bakuwe mu mashyamba no mu bujiji

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 5 October 2019 saa 10:00
Yasuwe :

Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, bavuga ko nyuma yo gukurwa mu mashyamba bahoze babamo bagatuzwa neza, bakomeje kwitabwaho aho bakuwe mu mwijima w’ubujiji bigishwa gusoma no kwandika.

Muri uyu mwaka wa 2019 mu Karere ka Musanze hamaze gusoza icyiciro cya mbere cy’abasigajwe inyuma n’amateka bigishijwe gusoma, kubara no kwandika bakuze abagera kuri 30, muri bo 25 bamaze guhabwa impamyabumenyi.

Bamwe muri aba basigajwe inyuma n’amateka bavuga ko nyuma yo gukurwa mu mashyamba babagamo bagatuzwa aheza, bakomeje kujya bagorwa no kuba barahendwaga iyo babaga bajyanye umusaruro wabo ku isoko no kuyoba mu gihe bagiye iyo batazi.

Madarashi Simeon ni umwe muri bo yagize ati “Tukibera mu mashyamba, ibyo gusoma no kwandika ntacyo byari bitubwiye, aho tuviriyeyo tugatuzwa neza, natangiye guhinga nkeza ariko najyana umusaruro ku isoko nkajyana n’undi muntu wo kumbarira ibyo ngurishije, ariko aho batwigishirije namenye kwibarira ubu ntawakongera kumpenda kubera kutamenya kubara, ubu iterambere ryanjye rigiye gushingira ku bumenyi”

Nyirabirahure Vestine nawe ati “Aho twigishirijwe gusoma no kwandika nibwo twabonye ko twari twari twaraheze mu icuraburindi ry’ubujiji, sinashoboraga kujya aho ntazi ngo icyapa kinyobore ariko ubu sinayoba, ubu narajijutse ku buryo n’iyo ngiye kuri banki kubikuza menya asigayeho mbisomye mu gatabo, turashima cyane leta y’ubumwe yadushyize mu murongo umwe n’abandi banyarwanda”.

Umukozi muri Minisiteri y’umuco na Siporo mu ishami ry’inkoranyabitabo y’u Rwanda, Uwamahoro Jeannine, avuga ko bimwe mu byatumye abasigajwe inyuma n’amateka bahezwa nabyo harimo n’ubujiji ariyo mpamvu bakomeje kwitabwaho.

Yagize ati “Bimwe mu byatumye abasigajwe inyuma n’amateka basigazwa inyuma nayo ni ubujiji bari bafite, byatumaga bahora bafite ipfunwe bakumva ko atari nk’abandi banyarwanda”.

“Niyo mpamvu dufatanije n’inzego zitandukanye barimo kwigishwa gusoma no kwandika, tuzakomeza kubakurikirana n’abasigaye bige ndetse twanabemereye kubongerera imfashanyigisho zihagije, ubu intego dufite ni ukugira umunyarwanda ufite iterambere rishingiye ku bumenyi”.

Minisiteri y’uburezi yagiye yigisha kenshi abayobozi batandukanye n’imiryango itari iya leta kwita ku kibazo cy’umubare munini w’abakuze batazi gusoma no kwandika kugira ngo buri munyarwanda wese agire iterambere rishingiye ku bumenyi.

Ku isonga itorero ADEPR mu Rwanda ryatangiye iyi gahunda kuva mu 1999 kugeza mu 2018 ikaba imaze kwigisha abakuze bagera ku 6,894.

Bamwe mu basigajwe inyuma n'amateka bigishijwe gusoma no kwandika
Basomeshejwe Bibiliya berekana ko bamenye gusoma no kwandika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages