Amashuri y’Abaforomo n’ababyaza yo mu Rwanda amaze imyaka itandatu atangiye. Aya mashuri yatangaga impamyabumenyi zo ku rwego rwa A2 mbere y’umwaka wa 2007 nyuma ahabwa ububasha bwo gutanga izo ku rwego rwa A1 none amaze gusohora abanyeshuri ubugira gatatu ariko nta mpamyabumenyi barahabwa.
Iki kibazo ndetse ni icy’uko gahunda aya mashuri agenderaho itarinjizwa mu murongo ngenderwaho wa Minisiteri y’Uburezi, bikaba ari imbogamizi ku banyeshuri barangizamo yemwe no ku barezi batangamo ubumenyi bibatera ipfunwe.
Murengezi Blaise umunyeshuri warangije mu ishuri ry’ubuforomo n’ububyaza rya Nyagatare waganiriye na IGIHE yadutangarije ko ku bwabo byabayobeye. Ati “Maze umwaka umwe ndangije ariko kubera ko n’abaturangije imbere ntacyo bahawe, byatumye tubifata nk’aho ari yo gahunda tugomba kugenderaho muri make twamenyereye akabi.”
Murengezi yadutangarije ko batangira kwiga bahoraga bizezwa ko iki kibazo kigiye gukemuka ariko amaso yaheze mu kirere.
Murengezi yakomeje avuga ko biga bibagoye, bari bakwiye kugobokwa bagahabwa impamyabumenyi cyangwa niba ubuyobozi bukeka ko baba biga amasomo atari kuri gahunda, bakazajya bategurirwa ikizamini ugitsinze akaba ari we uhabwa impamyabumenyi.
Mugisha Innocent umuyobozi ushinzwe ireme ry’uburezi mu nama y’igihugu y’amashuri makuru na Kaminuza, mu kiganiro kirambuye yagiranye n’abanyamakuru aho twamusanze mu mahugurwa yo kwiga uburyo ibi bibazo byakemuka, yadutangarije ko iki ari ikibazo gikomeye cyane ariko ubu kikaba cyatangiye gushakirwa umuti mu nzira yihuse.
Ati “Minisiteri y’Uburezi na Minisiteri y’Ubuzima mu nama iheruka kugirana na Minisitiri w’intebe twafashe umwanzuro ko iki kibazo kigomba gushakirwa umuti mu minsi ya vuba. Ubu ni byo turimo. Amashuri yose uko ari atanu yahawe umukoro wo kugenda bagategura gahunda y’ibikorwa byari imbogamizi, byamara gukemuka abanyeshuri bose bagahabwa impamyabumenyi.”
Mugisha yakomeje avuga ko amanota yose y’aba banyeshuri bamaze kurangiza bayafite bose bakaba bazahabwa impamyabumenyi zabo.
Gusa Mugisha ntabwo avuga igihe bateganya ko baba batangiye gutanga izi mpamya bumenyi ariko akemeza ko ari mu gihe gitoya.
Murebwayire Marie ushinzwe ibikorwa by’imyigire n’imikorere y’abaforomo n’ababyaza muri Minisiteri y’Ubuzima, yadutangarije ko n’ubwo aba banyeshuri nta mpamyabumenyi bahabwa, nta kintu bibabangamiyeho kuko iyo barangije bahabwa icyemezo kigaragaza ko bize, ndetse bagahabwa umushahara nk’uw’abandi bose bafite impamyabumenyi yo mu rwego rwa A1, gusa ngo ubuvugizi bukaba bukomeje gukorwa akaba yizeza abanyeshuri barangije muri aya mashuri ko bazabona impamyabumenyi zabo mu gihe cya vuba.
Amashuri y’abaforomo n’ababyaza amaze imyaka itandatu akora akaba amaze gusohora abanyeshuri inshuro eshatu.



















TANGA IGITEKEREZO