Ingengabihe Mineduc iherutse gutangaza ku wa 28 Werurwe, igaragaza ko abanyeshuri bose bagomba gusubira ku bigo by’amashuri guhera wa 20 Mata 2019 kugera ku wa 22 Mata 2019, bagiye gutangira igihembwe cya Kabiri.
Gusa ku wa 2 Mata 2019, Kiliziya Gatolika yandikiye Umunyamabanga wa Leta muri Mineduc ushinzwe amashuri abanza n’Ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi, imusaba ko ayo mataliki yahindurwa kubera umunsi mukuru wa Pasika uzaba taliki ya 21 Mata 2019.
Ibaruwa yashyizweho umukono na Musenyeri wa Diyosezi ya Butare, akaba n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Uburezi mu nama y’Abepisikopi mu Rwanda, Musenyeri Philippe Rukamba, ivuga ko ‘ku cyumweru ku wa 21 Mata 2019 ari umunsi mukuru wa Pasika’.
Akomeza agira ati “Nkaba ngira ngo mbasabe Nyakubahwa Minisitiri ko mwaboroherezwa[Abanyeshuri] bakazava mu rugo ku wa mbere taliki ya 22 Mata 2019.”
Nyuma y’ubu busabe bwa Kiliziya Gatolika, Dr.Munyakazi yasubije Musenyeri Philippe Rukamba kuri uyu wa 4 Mata, amumenyesha ko ashingiye ku busabe bwe, amwemereye ko ingengabihe y’igihembwe cya kabiri yahinduka ku bigo bya Kiliziya Gatolika gusa.
Ati “Minisiteri y’Uburezi yemeye ubu busabe bwanyu kandi ko amashuri ari ku mugereka mwatumenyesheje ahawe urwo ruhushya. Abayobozi b’ibigo by’ayo mashuri bazamenyeshe abanyeshuri ko bazagaruka ku wa 22 Mata 2019.”
Kiliziya Gatolika ifite amashuri yigenga hamwe n’afashwa na Leta ku bw’amasezerano agera ku 1381, akaba abarizwa mu bice bitandukanye by’Igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO