00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amashuri ya Leta 70 aravugwaho gukoresha nabi umutungo wa Leta

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 11 April 2015 saa 07:57
Yasuwe :

Amashuri 70 ya Leta ari hirya no hino mu turere tw’u Rwanda arashinjwa gukoresha nabi amafaranga agenewe gahunda z’uburezi nk’uko bigaragazwa n’iperereza ryakozwe na Transparency International Rwanda, Umuryango urwanya ruswa n’akarengane.

Ubu bushakashatsi bugaragaza amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 400 yakoreshejwe nabi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri muri miliyari 1 bari baragenewe.

Ibigo biza ku isonga mu gukoresha nabi aya mafaranga, akaba ari ibyo mu Karere ka Rusizi.

Gukoresha nabi umutungo w’amashuri akenshi byagiye bivugwa ko bituruka ku kuba ababyeyi nta ruhare bagira mu micungire y’ibigo by’amashuri.

Mu kiganiro na The New Times, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Imaculee, yavuze ko hatahuwe abanyeshuri basaga 300 batazwi mu mashuri yo mu karere ka Rusizi.

Yavuze kandi ko abayobozi benshi bireguza ko amafaranga anyerezwa kubera umushahara muto bahembwa.

Kuri we asanga amafaranga yo gufasha abaturage adakwiye kunyerezwa kubera urwitwazo rw’imishahara mito, aboneraho gusaba ababyeyi kujya bagira uruhare mu micungire y’amashuri.

Iri suzuma ryari rigamije kurwanya ruswa, ryakozwe ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi aho ryakorewe ku bigo 7 cyane ibyo mu cyaro mu turere 10.

Ingabire yatangaje ko ryari rigamije kureba uko amafaranga atangwa mu bigo by’amashuri akoreshwa.

Yagize ati: ”Ubu bushakashatsi bwari bugamije kureba niba amafaranga atangwa akoreshwa neza. Nta muyobozi w’ishuri n’umwe wifuzaga ko ikigo cye cyakorwamo igenzura kuko bamwe bumva ko amashuri ari umutungo bwite.”

Usabyimana Grace, uyobora urwunge rw’amashuri rwa Bukomero mu Karere ka Ruhango, washimiwe gukoresha neza ingengo y’imari y’ishuri yavuze ko abikesha gukorana neza n’ababyeyi.

Umuyobozi ushinzwe ireme ry’uburezi mu kigo cy’igihugu cy’uburezi REB, Rutari Gerald yavuze ko gukoresha nabi umutungo w’ishuri bidashobora kwihanganirwa.

Yasabye ibigo by’amashuri kurushaho gukorana n’ababyeyi kuko bizafasha mu kuzamura ireme ry’uburezi.

Andi mashuri yashimiwe kwitwara neza ni Cyabagarura ryo mu karere ka Musanze n’Urwunge rw’amashuri rwa Remera mu Mujyi wa Kigali.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages