Aba basirikare bayarangije bafite amapeti ya Major na Lieutenant Colonel, mu gihe abapolisi bafite ipeti rya Superintendent of Police.
Abasoje aya masomo bagaragaje ko yabafashije kumenya kwita ku mutekano harimo kureba ubundi buzima butari ukurinda igihugu gusa, ahubwo no gufasha abaturage mu bikorwa bitandukanye.
Major John Kabandana yagize ati "Ni amasomo y’ibijyanye n’umutekano, birumvikana hari amasomo ya Gisirikare adufasha kongera ubumenyi mu byo gucunga umutekano, ariko hari n’amasomo ya Kaminuza adufasha gusobanukirwa icyo bita umutekano muri iki gihe."
Yakomeje agira ati "Kera umutekano wasobanurwaga ko ari ukurinda ubusugire bw’igihugu kugira ngo kidaterwa ariko uyu munsi hari izindi ngingo ziyongereyemo, harimo no kureba ubundi buzima."
Muri 48 barangije aya masomo, harimo 29 bo mu Ngabo z’u Rwanda na babiri bo muri Polisi y’u Rwanda. Abandi 17 ni abasirikare baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika aribyo Botswana, Ethiopia, Sénégal, Kenya, Malawi, Nigeria, Sudani y’Epfo, Tanzania, Uganda na Zambia.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!