Ubwo Urukiko rwatangiraga kuburanisha urubanza rw’umugabo ukurikiranyweho guhoza uwo bashakanye ku nkeke, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bimwe mu bimenyetso bishingirwaho ari uko uwo mugabo yajugunye telefoni y’umugore we mu musarani.
Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye bwasobanuye ko uyu mugabo n’umugore we bahoraga bari mu makimbirane, aho umugabo yakunze kujya amutoteza ndetse akanamubwira amagambo yo kumutera ubwoba ko yamwica akajya gufungwa.
Ibintu byaje kujya irudubi ku wa 23 Kamena 2023 ubwo uyu mugabo yamburaga umugore we telefoni akayimena yarangiza akayijugunya mu musarani.
Ubwo yari mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, umucamanza yamubajije impamvu ahoza umugore we ku nkeke ndetse n’icyamuteye kumena no kujugunya telefoni y’umugore we.
Uyu mugabo wagaragaje guca bugufi imbere y’inteko iburanisha, yahise asaba imbabazi z’icyaha yakoze cyo guhoza umugore we ku nkeke ndetse asaba kugabanyirizwa ibihano mu gihe urukiko rwaba rumuhamije icyo cyaha.
Yavuze ko ubwo yamenaga telefoni y’umugore byaturutse ku mashusho umugore we yari yohererejwe na nimero isa n’itazwi agaragaza igitsina cy’abagabo, abajije umugore yireguza ko hari mugenzi we yari yatije telefoni ye akayihamagaza bityo ko ashobora kuba ari we wari wohererejwe ayo mashusho.
Bitewe no kuba aba bombi bari basanzwe batabanye neza, umugabo yahise afatwa n’umujinya yaka umugore we telefoni ahita ayijugunya mu musarani.
Yagaragaje ko kandi bari basanganywe n’amakimbirane ashingiye ku mitungo ngo kuko umugore we yari afite amafaranga yavuye mu mitungo y’iwabo ariko ntiyemere umugabo kuba yayigiraho uburenganzira.
Ibyo byateje kutumvikana hagati y’impande zombi bituma umugabo ahoza uwo mugore ku nkeke kuko bashyamiranaga kenshi.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari raporo zagiye zikorwa n’inzego z’ibanze z’aho batuye, zigaragaza ko uwo mugabo yahozaga umugore we ku nkeke ndetse n’imvugo z’abatangabuhamya zikabishimangira.
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kumuhamya icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe agahanishwa gufungwa imyaka ibiri.
Ubusanzwe itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rigaragaza ko umuntu wese uhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe hagamijwe kumubuza kubaho mu mudendezo aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’ igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!