Abarimu bahawe ikiraka cyo gukosora ibizamini bya leta mu mwaka w’amashuri wa 2014 baravuga ko batazi impamvu Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi (REB) kimaze amezi asaga 2 kitabishyuye amafaranga yabo, bakavuga kandi ko kutabishyura ntibanabisegureho babifata nko kubaha agaciro gake.
Amafaranga aba barimu bafite ubwoba ko bashobora kwamburwa bayakoreye hagati y’ukwezi kw’Ukwakira n’Ugushyingo muri 2014.
Bamwe bafitiwe umwenda w’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200 abandi ibihumbi 300, amafaranga bavuga ko ari menshi cyane ugereranije n’umushahara wabo usanzwe.
Umwe mu barimu wakosoye ibyo bizamini yabwiye IGIHE ko ubwo bahabwaga iki kiraka bari bizeye kugisaruramo amafaranga abafasha kwitegura neza iminsi mikuru isoza umwaka ushize no kuyifashisha mu itangira ry’amashuri, bakorana akazi umwete barangije bategereza ko REB ibishyura baraheba.
Ikibabaza uyu mwarimu utashatse ko dutangaza umwirondoro we, kimwe na bagenzi be, ni ukuba mu gihe cy’ikosora barakoranye n’abakozi ba REB, nyamara akazi karangira bagahembwa bonyine bo ibibazo bikababana uruhuri.
Yagize ati “Nta n’umwe urabona amafaranga. Twatashye mu Ukuboza nta cyintu twifitiye, nta n’agafanta twashyiriye abana, Ku buryo bamwe baturuka za Cyangugu bo abagore babo basigaye babita abatekamutwe kuko bazi ko badashobora kumara amezi abiri batarahembwa. Abakozi ba REB bo mbihagazeho barayabonye…aho kuduhemba bihereyeho.”
Aba barimu bavuga ko bamwe muri bo bahuye n’ikibazo gikomeye cyo kujyana abana ku mashuri, bikiyongera ku kuba batarashoboye kwishimisha mu minsi mikuru ndetse n’amadeni bariye mu gihe cyo gukosora ibizamini bananiwe kwishyura.
Ubwo igikorwa cyo gukosora ibizamini cyarangiraga, aba barimu bavuga ko bahawe amafaranga ibihumbi 40 yiswe inguzanyo ku mushahara (avance sur salaire), batungurwa cyane n’ingano yayo kuko ubusanzwe n’iyo bahawe iyi nguzanyo bahabwa atari munsi y’ibihumbi 100.
Undi mwarimu yavuze ko ubusanzwe baramutse biseguweho ko amafaranga yabaye make baba biteguye kumvikana, ariko we ngo ashengurwa no kuba nta muyobozi n’umwe wabegereye ngo ababwiye imiterere y’ikibazo gituma bamara amezi asaga 2 bategereje igihembo cy’igikorwa bakoze bizezwa kwishyurwa nta mananiza.
Ati “Muzi ko abarimu tutagorana, iyo nibura batwegera bakatubwira bati amafaranga yabuze mwihangane, rwose twari kubyemera. Ariko ibyo badukoreye twabibonyemo agasuzuguro gakabije…. ”
Kuva kuwa gatatu IGIHE twagerageje kuvugana n’abayobozi bo muri REB ku murongo wa telefoni njyendanwa, bari batarashobora kwitaba kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Flash Fm, Minisitiri w’Uburezi, Silas Rwakabamba yatunguwe no kumva iki kibazo cy’abarimu bakosoye ibizamini bya leya ntibahabwe amafaranga bemerewe, avuga ko agiye kikikurikiranira.
Itinda ry’amafaranga y’abarimu bakosora ibizamini rishobora kugira ingaruka ku mikosorere y’ibizamini bitaha, mu gihe ntagikozwe ngo ibyo bemerewe bajye babihabwa ku gihe.



















TANGA IGITEKEREZO