00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amasomo abanye-Congo Brazzaville bakuye ku mikorere ya Isange One Stop Center mu kurwanya ihohoterwa

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 27 April 2022 saa 08:53
Yasuwe :

Itsinda riyobowe na Minisitiri w’iterembere ry’umugore muri Congo Brazzaville, ryasuye ikigo cya Isange One Stop Center kiri mu bitaro bya Kacyiru, rishima imikorere y’iki kigo mu gufasha abahuye n’ihohoterwa.

Iri tsinda ryiyemeje kugeza amasomo arebana no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kwita ku barikorewe mu gihugu cyabo.

Minisitiri ushinzwe Iterambere ry’Umugore muri Congo Brazaville, Ines Nefer Ingani, n’itsinda yari ayoboye bagaragarijwe uruhare rwa Isange One Stop Center mu gufasha abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’umusaruro wayo mu guhangana n’icyo cyaha.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, Isabelle Kalihangabo, yagaragaje ko ubusanzwe mu Rwanda Isange one stop center yagize uruhare rukomeye mu guhangana n’ibyaha byiganjemo ibirebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yavuze ko Isange One stop Center itarashyirwaho hari uburyo abahohotewe bitabwagaho ariko wasangaga hari aho badashoboye kugera.

Ati "Kugeza ubu icyo ifasha ni uko yita ku wahohotewe ndetse agahabwa ubufasha bwose akeneye ahantu hamwe, gukurikirana wawundi wahohotewe, kumufasha gusubira mu muryango ndetse no gukurikirana uwahomuhohoteye.”

Nyuma y’ibisobanuro ku mikorere ya Isange One Stop Center, Minisitiri Ines Ingani yabwiye Itangazamakuru ko bize byinshi ku Rwanda cyane ibirebana no kwita ku bahohotewe.

Ati “Urugendo rwacu aha ntabwo rwatunguranye kubera ko u Rwanda ni urugero rwiza dushobora kwigiraho ibirebana no guhangana n’ihohoterwa rikorerwa abagore no kubateza imbere. Repubulika ya Congo nayo yashyizeho itegeko rihana ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Hari kandi n’ikigo cyita ku bahohotewe ari nayo mpamvu twaje kwigira ku Rwanda.”

Yavuze ko bize uburyo bwo gufasha abagore n’abakobwa batandukanye baba bahohotewe n’uburyo bwiza bwo kubaganiriza no kubasubiza mu buzima busanzwe.

Minisitiri Ingani yavuze kandi ko banyuzwe n’amasomo atandukanye arebana n’imikorere ya Isange One Stop Center n’uburyo itanga igisubizo, agaragaza ko uburyo u Rwanda ruhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikwiye kuba isomo rikomeye kuri Afurika ndetse na Repubulika ya Congo.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RIB, Kalihangabo, yagaragaje ko mu biganiro bagiye bagarukaho bagaragarijwe ko nabo hari icyo bakigira kuri Congo Brazzaville birimo gukurikirana no gusubiza mu buzima busanzwe abahaniwe ibyaha by’ihohoterwa kandi byaba ari ibintu byiza u Rwanda rubishyizemo imbaraga.

Iri tsinda kandi ryasuye Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu Rwanda aho ryakiriwe na Minisitiri, Prof. Jeannette Bayisenge, abaganiriza ku iterambere ry’umugore mu Rwanda n’uburyo yagiye yubakirwa ubushobozi kugeza no mu nzego zifata ibyemezo kandi ari ibintu bitapfaga gushoboka mu myaka yo hambere.

Muri Isange One Stop Center ya Kacyiru, nibura ishobora kwakira abakorewe ihohoterwa bagana iki kigo buri kwezi bari hagati ya 280 na 300.

Kugeza ubu Isange One Stop Center yatanze umusanzu ukomeye mu gufasha abakorewe ihohoterwa mu buryo butandukanye harimo kwita ku buzima bwabo mu gihe bahuye n’ihohoterwa no gufashwa mu buryo bwo kuganirizwa hagamijwe kwirinda ihungabana n’agahinda gakabije ashobora guterwa n’ibyamubayeho.

Ubwo basobanurirwaga imikorere ya Laboratwari ya Isange One Stop Center
Kalihangabo ashyikiriza impano Minisitiri Ingani wo muri Congo Brazzaville
Ubwo basobanurirwaga inzira binyuramo ngo uwahohotewe afashwe
Minisitiri Ingani yasinye mu gitabo cy'abashyitsi basuye Isange One Stop Center
Aba bashyitsi barimo abakozi muri Minisiteri y'Iterambere ry'umugore muri Congo Brazzaville na Ambasade yayo mu Rwanda
Iri tsinda ryagaragaje ko hari amasomo ryigiye ku Rwanda
Batambagijwe mu bice bitandukanye bigize iki kigo basobanurirwa imikorere yacyo
Aba bayobozi ku mpande zombi bagaragaje ko hari amasomo bakwiye kwigiranaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages