00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amasomo abo muri FAWE Rwanda Chapter bakuye mu rugendoshuri bakoreye mu Majyaruguru

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 20 August 2023 saa 02:10
Yasuwe :

Abakobwa n’abagore bahuguwe n’Umuryango utegamiye kuri Leta wita ku Guteza Imbere Uburezi bw’Abakobwa Ishami ry’u Rwanda, FAWE Rwanda Chapter ku bufatanye na UN Women, bagaragaje ko gukunda umurimo, kugira intego y’ubuzima no guhuza imbaraga bagakorera hamwe ari bimwe mu byo bigiye mu rugendoshuri rwabateguriwe.

Ni urugendoshuri rwateguwe hagambiriwe guhuza aba bakobwa n’abagore na ba rwiyemezamirimo bamaze kugira aho bagera maze bakagira ibyo babigiraho hagamijwe kongera ubumenyi ku mahugurwa bari bamaze iminsi 30 bahabwa ku bijyanye n’ubumenyi bw’ikoranabuhanga bizwi nka ‘Digital Literacy’ bihuzwa no kwihangira imirimo.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Kanama 2023, mu Ntara y’Amajyaruguru. Cyatangiriye mu Karere ka Rulindo aho basuye ibikorwa binyuranye bya Rwiyemezamirimo Sina Gérard ufite ibikorwa bimaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Baganirijwe urugendo rwa Sina Gérard watangiye imirimo y’ubuhinzi n’ubucuruzi akiri muto cyane ibyo yahingaga akabicururiza iwabo mu rugo.

Umuyobozi Ushinzwe kwakira Abashyitsi muri Enterprise Urwibutso, Hakizimana Théophile, yatangaje ko mu 1993 ari bwo Sina yatangiye gutunganya ibikomoka ku ifarini agenda yaguka kugeza aho ageze ubu.

Yatangaje ko iyo bigeze mu kwihangira imirimo umuntu asabwa gutekereza byagutse akareba ikintu cyamubyarira inyungu. Aha yatanze urugero rw’imvano y’amafaranga yifashishwa mu bikorwa by’iki kigo aho yavuze ko “tworora ingurube hanyuma wakibaza ngo zirya iki, dufite ibagiro, ifamu y’inka, restaurant n’ibindi. Urumva rero umwanda w’ibisaguka aho hose ni byo tugaburira ingurube maze zikagurishwa tukabona amafaranga.”

Ubwo bahuraga na Sina Gérard, mu kiganiro gito bagiranye yababwiye ko ikintu cya mbere ari ukugirira urukundo ibyo wibonamo hanyuma ibindi byose bikaza ari inyongera ariko ukagira intumbero zakugera ku nzozi zawe ndetse ukirinda gucika intege utaragera ku cyo ushaka.

Iki gikorwa cyakomereje mu Karere ka Musanze aho aba bakobwa n’abagore basuye Koperative Abajyana n’Igihe ikorera mu Murenge wa Muko na yo ikora ubucuruzi no kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.

Umuyobozi wa Koperative Abajyana n’Igihe, Wibabara Fidèle, yatangaje ko batangiriye hasi ariko kubera imbaraga bashyize mu kwishyira hamwe bagahuza ibitekerezo bamaze kugera ahantu hashimishije ndetse ko ari byo byatumye kuri ubu bamaze kugura imashini zisya ibigori biturutse mu bushobozi bwabo.

Bamwe mu bakoze uru rugendoshuri bemeza ko hari byinshi bize bizuzuzanya n’ibyo bari bamaze iminsi bahugurwamo nk’uko byagarutsweho na Igisubizo Alpha Benigne, wavuze ko “byanshimishije cyane kuko nigiyemo byinshi by’umwihariko ubuhamya bwa Sina bwamfashije kumva ko icya mbere ari ukuba ufite igitekerezo mu mutwe maze ukagira intego ikindi ugaharanira kuzazigeraho.”

Bangaryimana Ruth uheruka gusoza kwiga kaminuza yatangaje ko yumvaga ko umuntu atatangira umushinga runaka adafite abaterankunga ariko ibyo yabonye mu bikorwa basuye bitandukanye byabinyomoje ndetse bimutera imbaraga zo kwagura intekerezo ze ngo na we azagere ku nzozi afite zo kwihangira imirimo.

Munyana Gloria yatangarije IGIHE ko ashima aya mahugurwa bahabwa hibandwa cyane ku guhuza ibijyanye no kwihangira imirimo n’ikoranabuhanga kuko ngo ari byo bigezweho muri ibi bihe.

Yagize ati “Mu mahugurwa twize kwizigamira, byaguye ibitekerezo byanjye bituma ntekereza kure mbihuje rero n’uru ruzinduko twakoze biranyemeza neza ko nanjye ibyo ngiye gukora byose nzabigeraho.”

Umuyobozi Ushinzwe Amahugurwa muri FAWE Rwanda Chapter, Murenzi Robert, yavuze ko nyuma y’amahugurwa ndetse n’uru rugendoshuri aba bakobwa n’abagore bitezweho kubyaza umusaruro ubumenyi basaruye dore ko basabwa gusoza amahugurwa bafite imishinga yabo bwite bagomba guhita batangira.

Yagize ati “Intego y’uru ruzinduko yari ukubahuza na ba rwiyemezamirimo batandukanye hagamijwe kubungura ubumenyi ku bijyanye n’imigendekere y’imishinga, uko umuntu wawutagiza, ese wakwirinda ibihombo gute n’uko ushobora kuba wakemura ibibazo bitandukanye byagenda bigaragara. Twizeye neza ko hari ibitekerezo bya benshi byahindukiriye aha.”

Gahunda ya FAWE Rwanda Chapter yo guhugura abakobwa n’abagore mu bijyanye no kwihangira imirimo n’ikoranabuhanga iterwa inkunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bagore mu Rwanda (UN Women). Kuri ubu mu barenga 350 bamaze guhugurwa byibuze 250 muri bo batangije imishinga yabo bwite.

Abari bafite ibibazo ku bucuruzi bwa Sina bahawe umwanya wo gusobanuza
Aha bari bageze ku cyicaro cya Koperative Abajyana n’Igihe aho baganirijwe amateka yayo
Aha bari bari kwerekwa ububiko bwa Koperative Abajyana n’Igihe
Basobanuriwe imikorere y'imashini zitandukanye
Aha ni mu murima uzwi nka 'Green House' uhingwamo insenda
Aha Umuyobozi wa Koperative Abajyana n’Igihe, Wibabara Fidèle, yasobanuraga ko aho bavuye ari kure, bakaba bamaze kwiteza imbere ndetse bifuza kuzagera kure
Baganirijwe ku mateka ya Sina n'aho yatangiriye ubucuruzi bwe
Munyana Gloria yavuze ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu kwihangira imirimo muri ibi bihe
Bimwe mu bikorwa bya Sina Gérard harimo n'ubworozi bw'inka
Imwe mu mashini ikoreshwa na Koperative Abajyana n’Igihe mu gusya ibigori
Sina Gérard yababwiye ko mu bucuruzi uko byagenda kose ikibazo cyose kije ugomba kugishakira igisubizo kandi mu buryo burambye
Ubwo aba bakobwa n'abagore bagiranaga ikiganiro na Sina Gérard
Ubwo aba bakobwa n'abagore bagiranaga ikiganiro na Sina Gérard
Umuyobozi Ushinzwe Amahugurwa muri FAWE Rwanda Chapter, Murenzi Robert, yavuze ko hari umusaruro witezwe muri aba bahuguwe bagakora n'urugendoshuri
Umuyobozi Ushinzwe Kwakira Abashyitsi muri Enterprise Urwibutso, Hakizimana Théophile, yavuze ko bisaba ibitekerezo byagutse kugira ngo umuntu akore icyamubyarira inyungu
Umuyobozi wa Koperative Abajyana n’Igihe, Wibabara Fidèle, yavuze ko ikintu cyabafashije cyane ari kubaha igitekerezo cy'undi no guhuza imbaraga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages