Isomwa ry’urubanza abacuruzi bibumbiye muri Koperative “Twubake Nyabugogo” baregamo Akarere ka Nyarugege ryasubitswe mu buryo butunguranye, urukiko rumenyesha ko umucamanza yagize impamvu zamubujije kuboneka.
Byari biteganyijwe ko uru rubanza rusomwa kuri uyu wa gatanu taliki ya 6 Gashyantare 2015 saa yine zuzuye, ariko ahagana saa tanu z’amanywa Umwanditsi w’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yabwiye abitabiriye isomwa ry’urubanza ko ritakibaye.
Urukiko rwasobanuye ko isomwa ry’uru rubanza ryimuriwe taliki ya 27 Gashyantare uyu mwaka ku mpamvu eshatu zirimo kuba umucamanza yaragize akazi kenshi,afite amasomo ndetse akaba yari anafite ikiruhuko.
Isubikwa ry’isomwa ry’uru rubanza ntiryakiriwe neza n’abarega muri uru rubanza, bavuze ko bagombye kuba babimenyeshejwe mbere, cyangwa se bakabimenyesha Umwunganizi wabo, aho kugira ngo batakaze imirimo yabo baza ku rukiko ruzi neza ko urubanza rutari bube.
Umwe muri aba bacuruzi 24 witwa Sengoga Idrissa yabwiye itangazamakuru ati “Ikoranabuhanga rirahari, kuki batabimenyesha abantu kare bakavuga bati urubanza ntiruzaba kubera impamvu izi n’izi? Ibaze kuva saa mbiri umuntu ari aha none aho isaha zigeze [saa tanu] na bwo tukajya kubashaka tubabaza tuti ese ko twicaye tugategereza tugaheba…iki ni cyo kintu twe kiba kitubabaje ntakindi.”
Aba bacuruzi barega akarere ka Nyarugenge kubateza igihombo nkana, bityo basabye urukiko ko kakwishyura igihombo cyose kandi bagasubizwa uburenganzira kabambuye inzu y’ubucuruzi biyubakiye muri gare ya Nyabugogo, kabashinja kuyikodesha ku mafaranga make atajyanye n’igihe.
Aba bacuruzi 24 bashyikirije aka Karere ubutabera bagashinja kurenga ku masezerano bagiranye mbere yo kubaka iyi nzu, kakayifunga ku mpamvu bavuga ko zitumvikana.
Ubwo uru rubanza rwaburanishwaga mu mizi, Me Bugabo Laurien wunganira mu mategeko aba bacuruzi yavuze ko babanje kugoragoza Akarere ngo bumvikane ntikabiha agaciro, ndetse nk’uko ingingo ya 10 y’amasezerano yabo iteganya kwiyambaza umuhuza igihe hari ibitumvikanweho, aba bacuruzi biyambaje Minisitiri ufite ubucuruzi mu nshingano ndetse na Visi Meya w’umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu ngo iki kibazo kivugutirwe umuti, ariko Akarere ka Nyarugenge kabitera utwatsi.
Uyu mwunganizi mu mategeko yakomeje avuga ko ikibabaje ari uko Akarere kafunze imiryango y’ubucuruzi kagiye kongera ibiciro by’ubukode kuko ibiriho biri hasi cyane, nyamara ngo mu mezi asaga umunani bahafunze bashatse abakiriya barababura.
Me Bugabo yagaragarije urukiko ko muri aya mezi hafi icyenda abacuruzi bambuwe inzu, imiryango 13 yabuze abakiriya bitewe n’uko bashyizeho ibiciro bihenze ku buryo bukabije kandi ngo na bake babashije kuhakodesha baherutse kwandikira Akarere basaba ko ibiciro by’ubukode byagabanwa.
Amakuru atangwa n’aba bacuruzi avuga ko ibiciro bo bakodeshaga byikumbye hafi inshuro 3 ku buryo ngo inzu yakodeshwaga ibihumbi 150 Akarere kayishyize ku bihumbi 450, n’aho iyari ku bihumbi 350 ubu irakodeshwa ibihimbi 850 y’u Rwanda.
Me Bugabo Laurent yasabye ko abakiriya be basubizwa uburenganzira bwose bambuwe ku nzu yabo bubatse mu 1999, Akarere kakishyura igihombo cy’amezi 9 imiryango 13 y’iyi nzu idakora ndetse no gutanga ibyo batakaje mu rubanza byose.
Me Felix Ntaganda uburanira Akarere ka Nyarugenge yasabye urukiko gutesha agaciro ubusabe bw’aba bacuruzi, avuga ko mu ngingo ya 11 y’amasezerano bagiranye, biteganyijwe ko aya masezerano ashobora guhinduka ku mpamvu z’inyungu rusange.
Me Ntaganda yasobanuriye urukiko ko Akarere kafashe umwanzuro wo kongera ubukode bw’iyi miryango y’ubucuruzi kuko amafaranga aba bacuruzi bayikodeshaga atari akijyanye n’igihe kandi iyi nyubako ari kimwe mu byinjiriza Akarere amafaranga, ubukode bwongerwa gutyo mu nyungu rusange.
N’ubwo abarega bagaragazaga ko kuba Akarere karongereye ubukode kakabura abakiriya ari ikimenyetso cy’uko bakoze ibidakwiye, Me Ntaganda wunganira akarere we yabifashe nk’ingingo ikomeye igaragaza ko byakozwe mu nyungu rusange nta kindi kibyihishe inyuma, kuko iyo baza kubikora hari uwo bashaka guha iyi myanya aba yarayigiyemo.
Me Ntaganda yakomeje gushimangira ko ibyakozwe byose byakozwe mu nyungu rusange ndetse agaragaza ko nubwo haba harabaye ikosa ryaba ari iry’ubushishozi buke bw’abafashe icyemezo, gusa ku ruhande rw’abarega bagaragaza ko n’iyo byaba ubushishozi buke uwabukoze agomba kwirengera ingaruka zabwo.
Si ubwa mbere uru rubanza risubikwa ku mpamvu z’umucamanza, kuko tariki ya 4 Ukuboza 2014 nabwo iburanishwa mu mizi ryarwo ryasubitswe, abarwitabiriye bamenyeshwa ko Umucamanza ugomba kubaburanisha yagize ikibazo cy’uburwayi.



















TANGA IGITEKEREZO