Leta y’u Rwanda iri gukora integanyanyigisho y’amasomo agamije kubiba mu rubyiruko umuco w’amahoro ngo ruwukurane, binyuze mu masomo azigishwa mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye.
Ni nyuma y’ubusabe bw’ikigo cy’ubushakashatsi ku biganiro bigamije amahoro n’ubusabane mu Rwanda (IRDP) gifatanyije n’imiryango ine itegamiye kuri leta.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko aya masomo azatangira mu ntangiriro z’umwaka wa 2016, kuko muri iki gihe iyi nteganyanyigisho igiye kurangira gutegurwa hakazakurikiraho gutoza abarimu bazayigisha.
Umuyobozi Mukuru wungirije muri IRDP, Bugingo Irene, yatangaje ko aya masomo yabanjirijwe n’ibiganiro mpaka hirya no hino mu mashuri yisumbuye yo mu Rwanda kandi byatanze umusaruro.
Yagize ati “ Bagaragaje kwihanganira yuko ibitekerezo by’undi bitagamije kujora banerekana ko ubudasa bwubaka.”
Yakomeje kandi agaragaza yuko Abanyarwanda babayeho igihe kinini batagira aho bavugira. Ikindi nuko iyo umuntu atavuze muri ubu buryo, biganisha ku ihohoterwa, hakagera n’igihe utarabonye aho avugira avugishije igipfunsi, uburakari n’ibindi. Akavuga ko kwigisha aya masomo ari ugutinyura abantu.
Aya masomo azajya atangwa biciye mu yandi menshi hirindwa ko yashyirwa muri rimwe gusa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, Dr Habyarimana Jean Baptiste, ko iri somo ry’umuco w’amahoro mu ntenganyanyigisho, ryagiye risabwa kenshi n’abitabiraga ingando, itorero ry’igihugu n’ibiganiro bya gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Habyarimana avuga ko Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ishyigikiye ibikorwa byo gutangira kwigisha ayo masomo kuko azafasha mu mu mibanire myiza y’Abanyarwanda b’ahazaza.
Ati “ Iki gikorwa cyo kwigisha amahoro y’Abanyarwanda turagishyigikiye. Ashingiye ku bumwe n’ubwiyunge, indangagaciro z’amahoro z’ubumwe n’ubwiyunge zose u Rwanda rushya rwubakiyeho dushyigikiye ko zijya mu mfashanyigisho mu mashuri abanza mu yisumbuye ndetse no mu yandi yose.”
Dr Habyarimana yakomeje avuga ko igikubiye muri iyo mfashanyigisho gikemura ingaruka za Jenoside, ku buryo mu gihe yategurwaga iyi komisiyo nayo yagiye yoherezayo abantu bayo ngo hashyirwemo ibibareba by’umwihariko.
Dr.Erasme Rwanamiza, Umuyobozi ushinzwe uburezi muri Aegis Trust, umuryango Mpuzamahanga utegamiye kuri leta, ugamije kurwanya Jenoside no kwita ku nzibutso yavuze ko aya masomo yerekeza ku ndangagaciro ziganisha ku bumwe bw’abantu, naho ibibatandukanya bigakumirwa.
Ati “ Impamvu dushaka kubishyira mu mashuri turagira ngo bigere ku rubyiruko rwinshi rushoboka binyuze mu nyigisho basanzwe bahabwa ni uburyo bwo kugera ku Banyarwanda benshi.”
Aya masomo y’amahoro agiye gutangwa mu bato n’abakuze bari basanzwe bayaganirizwa nubwo nabo biziyongera ku ruhande rwabo.



















TANGA IGITEKEREZO