00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amategeko akoma mu nkokora abanyamyuga bashaka akazi mu bihugu bigize EAC

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 31 January 2017 saa 08:49
Yasuwe :

Nubwo hari serivise nyinshi zimaze gushyirirwaho amategeko azihuza ku rwego rw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bigafasha abanyamwuga gukorera mu bihugu biwugize, haracyari n’izitayagira bikazitira abashaka kwagurrira isoko mu karere.

Zimwe muri Serivisi zimaze gushyirirwaho amategeko ku rwego rwa EAC, harimo iz’abanyamategeko, iz’ubwubatsi (Engineers), abaganga, abavuzi b’amatungo, abacungamutungo n’abanyabugeni naho izijyanye n’iz’ubutaka n’imyubakire (land Surveyor), iz’ubuhinzi n’izindi zikaba zitarashyirirwaho amategeko.

Mu nama nyungurana bitekerezo kuri serivisi z’abanyamwuga, kureba urwego zigezeho mu gihugu no kureba icyakorwa ngo zirenge imbibi, yateraniye i Kigali kuwa 31 Mutarama 2017, Umuyobozi mukuru w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda, Ruzibiza Stefen yavuze ko hakiri imbogamizi y’amategeko mu kwambuka imipaka kugira ngo umuturage uvuye mu gihugu kimwe yisanzure ku isoko ry’umurimo ryo mu kindi.

Yagize ati "Imbogamizi ya mbere ni amategeko aba akugenga iyo wambutse imipaka kugira ngo dukureho izo mbogamizi ni ukugirana amasezerano abemerera igihe bambutse imipaka bagafatwa nk’abaturage b’icyo gihugu."

Yakomeje avuga ko igikenewe kugira ngo ayo masezerano akorwe hagomba kubaho amahuriro y’abanyamyuga muri buri gihugu, bagashyiraho n’amategeko abagenga.

Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Innocent Safari, yavuze ko izitarashyirirwaho amategeko hari gushakwa uburyo bwihuse yashyirwaho.

Yagize ati " Twabonye ko Serivisi nyinshi z’umwuga muri iki gihugu zifite amategeko ariko hari n’izitarayashyirirwaho dushaka uburyo twakwihutisha zigashyirirwaho amategeko, ubu uyu munsi tugiye kureba aho tumaze kugera twubaka serivisi zacu tugeze he twubaka amasezerano. niba ari nk’abanyamategeko nibajya gutanga serivisi muri Tanzaniya cyangwa abanyatanzaniya baje mu Rwanda bizagenda gute?"

Yakomeje avuga ko hagomba kujyaho amasezerano hagati y’ibigo by’abanyamwuga mu bihugu bigize umuryango mu koroshya ingendo zo kujya gukorera aho ashaka mu buryo bunoze, bakabifashwamo na za minisiteri zifite mu nshingano iyo myuga hamwe n’iya Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba

Umuyobozi w'urugaga rw'Abikorera mu Rwanda, Ruzibiza Stefen,

.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya kabiri nyuma y’iyabaye kuwa 26 Gicurasi 2015, igamije kureba ibyagezweho n’ahakiri imbogamizi zibuza abanyamwuga gukorera mu bihugu bihuriye muri EAC.

Ku myuga ifite amategeko, Umuyobozi mukuru w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda, Ruzibiza Stefen asaba abanyarwanda gutinyuka bakajya gukorera mu bihugu byose muri EAC, isoko ry’abakiriya babarirwa muri miliyoni 160.

Umuyobozi w'urugaga rw'Abikorera mu Rwanda, Ruzibiza Stefen,
Umuyobozi w'urugaga rw'Abikorera mu Rwanda, Ruzibiza Stefen,
Perezida w'Urugaga rw'Abavoka, Kavaruganda Julien (Iburyo) we urwego ayoboye rwamaze guhuza amategeko muri EAC
Bamwe mu bitabiriye gushaka icyakorwa ngo abanyamyuga bakorere ku isoko ry'akarere nka nkomyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages