00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amategeko akumira abanyamakuru kumenya imitungo y’abayobozi yahaye rugari ruswa

Yanditswe na

Philbert Hagengimana

Kuya 28 October 2014 saa 08:23
Yasuwe :

Urwego rw’Abanyamakuru Rwigenzura mu Rwanda (RMC) ruvuga ko kuba abanyamakuru batemerewe kumenya imitungo y’abayobozi bibabangamira mu gukora inkuru zicukumbuye ku bigwizaho imitungo n’abarya ruswa. Mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’Ikigo Mpuzamahanga Kirwanya Ruswa n’Akarengane, Transaparency International Rwanda , umuyobozi wa RMC Fred Muvunyi yasobanuye ko gucukumbura inkuru irebana na ruswa cyangwa abayobozi bigwizaho imitungo ya rubanda bigora abanyamakuru kuko akenshi iyo (…)

Urwego rw’Abanyamakuru Rwigenzura mu Rwanda (RMC) ruvuga ko kuba abanyamakuru batemerewe kumenya imitungo y’abayobozi bibabangamira mu gukora inkuru zicukumbuye ku bigwizaho imitungo n’abarya ruswa.

Mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’Ikigo Mpuzamahanga Kirwanya Ruswa n’Akarengane, Transaparency International Rwanda , umuyobozi wa RMC Fred Muvunyi yasobanuye ko gucukumbura inkuru irebana na ruswa cyangwa abayobozi bigwizaho imitungo ya rubanda bigora abanyamakuru kuko akenshi iyo mitungo iba itanditse kuri abo bayobozi kandi Itegeko ry’u Rwanda ntiryemerere umunyamakuru kumenya amakuru ku mitungo y’abandi.

Yagize ati: “ Kuba mu Rwanda hatari inkuru zicukumbuye zirwanya ruswa mbona hari impamvu ebyiri kandi z’ingenzi: Amategeko yacu ntago aremerera cyane itangazamakuru gukora inkuru zicukumbuye. Dufite sosiyete ifunze cyane kandi inkuru zicukumbuye zisaba gusesengura ukaba ufite ikimenyetso simusiga ku buryo zitaza kukujyana mu nzira z’amategeko (mu Nkiko).”

Abanyamakuru mu nama nyunguranabitekerezo ya Transparency Internattional Rwanda

Indi mpamvu ya kabiri Fred Muvunyi avuga, ni uko inkuru zo muri ubu bwoko zihenda, aho usanga umunyamakuru ufite ubushobozi bwo kuyikora aba ahenze, kandi nyamara ubushobozi bw’ibitangazamakuru na bwo ntago buhagije.

Ikigo mpuzamahanga cyo kurwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda (Transparency International Rwanda) kivuga ko umusanzu w’itangazamakuru mu rugamba rwo kurwanya ruswa ukiri muke ugereranyije n’ubushobozi rirusha izindi nzego.

Ingabire Marie Immaculée umuyobozi wa Transparency International Rwanda avuga ko n’ubwo abaturage bisanzura ku itangazamakuru kurusha izindi nzego zisanzwe zikora iperereza, umusanzu w’uru rwego rufatwa nk’urwa kane mu nzego nkuru z’imiyoborere, udahagije mu kurwanya ruswa.

Ingabire Marie Immaculée yemera ko itangazamakuru ritanga umusanzu wa ryo, ariko hakaba hakirimo ibibazo bitandukanye.

Ati: “[…] rirabikora (itangazamakuru) ariko haracyarimo ibibazo, usanga wenda bishingiye ku bumenyi buke bw’abanyamakuru ubwabo ku buryo bakora iperereza ku makuru ajyanye n’ahakekwa ruswa, kuko burya ntabwo ari ugutara amakuru nk’andi.”

“Ikindi, birashoboka ko ari uko itangazamakuru ritarumva neza icyo rihamagarirwa gukora muri uyu murimo wo kurwanya ruswa. Ikindi gishobora kuba ubushobozi buke, kuko bisaba ubushobozi.”

Ingabire yasobanuye ko mu kurwanya ruswa habamo ibintu bitatu, ari byo: Kwigisha abantu no kubakangurira ububi bwa ruswa n’ingaruka mbi za yo, gushyira hanze ibikorwa bya ruswa byabayeho, no gukora iperereza kuri ayo makuru avugwamo ruswa.

Abari bitabiriye inama nyunguranabitekerezo.

Abanyamakuru bavuga ko kudakora inkuru kuri ruswa biterwa n’ubushobozi buke

Umwe mu banyamakuru, Kayitare Jean Paul, yabwiye IGIHE ko kudakora inkuru zicukumbuye kuri ruswa, bidaterwa n’ubumenyi buke, ko ahubwo biterwa n’ubushobozi buke, ruswa bahabwa ndetse n’ubunyamwuga buke kuri bamwe mu babayobora.

Ati: “Icya mbere kitubuza gucukumbura inkuru zirebana na ruswa ngo tuzitangaze ni Ubushobozi buke bw’ibitangazamakuru butemerera umunyamakuru kugera aho yumvise ikibazo cya ruswa. Ikindi ni ‘ruswa’ ubwayo, kuko hari aho ugera ugiye gucukumbura, bakaguha amafaranga menshi, byahura no kuba igitangazamakuru ukorera kitaguhemba neza ntutinye kuyafata, inkuru ugahita uyireka.”

Yakomeje avuga ko indi mbogamizi, ari abayobozi b’ibitangazamakuru baba baziranye n’abayobozi barya ruswa bagategeka abanyamakuru kutagira icyo bavuPhilbert Hagengimana
ga.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages