00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amategeko y’u Rwanda ateganya igihano cy’igifungo amagereza adashobora gushyira mu bikorwa

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 7 May 2015 saa 01:46
Yasuwe :

Gen.Maj. Paul Rwarakabije, Komiseri mukuru w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda RCS, atangaza ko igihano cyo gufungirwa mu kato (igifungo cya burundu y’umwihariko) ari ikibazo kuko aho hantu (mu kato) hatabaho mu magereza yo mu Rwanda.

Kuri uyu wa kane tariki ya 7 Gicurasi 2015 inzego za Leta zifite aho zihuriye n’uburenganzira bwa muntu zagize ikiganiro mpaka harebwa aho u Rwanda rugeze mu gutegura raporo izagaragazwa i Geneve, muri gahunda yo gusuzuma aho ibihugu bigeze bishyira mu bikorwa imyanzuro irebana n’ uburenganzira bwa muntu.

Gukuraho gufungirwa mu kato, ni umwe mu myanzuro igikeneye gutunganywa ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu nk’uko u Rwanda rwabyemeye.

N’ ubwo bitarakorwa ariko, RCS ivuga ko mu Rwanda ntahafungirwa mu kato hahari n’ubwo Inkiko zatanga iki gihano.

Komiseri mukuru wa RCS, Gen.Maj. Paul Rwarakabije yagize ati: “Ubundi kwirirwa uvuga ngo bari mu kato, nta kato gahari, urabashyira he se? Gufunga umuntu mu kato ni ukumufungira ahantu ha wenyine, aho adahura n’abandi. Ni ikibazo dufite twebwe. Umuntu afunzwe mu kato, ariko aho umushyira ha wenyine ntaho ufite. Ntabwo twanze gukurikiza amategeko, ariko aho kubashyira ntaho.”

Rwarakabije avuga ko gukora ahantu h’akato bisaba ubushobozi RCS idafite.

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye na we yemeza ko kugeza ubu atazi umuntu ufungiwe mu kato mu Rwanda, kandi kubikura mu mategeko ni ibintu bifata igihe.

Yagize ati: “Mu Rwanda ntabwo nkeka ko ubu dufite umuntu ufungiwe mu kato. Ariko mu mategeko niba bihari, bishobora kudufata akanya kuko birahera muri za minisiteri bitegurwe, bijye mu nzego zihindura amategeko, bikomeze mu nteko ishinga amategeko […] Iyo ugiye mu magereza yacu, ntabwo nzi ahantu na hamwe hari umuntu ufungiye mu kato.”

Minisitiri Busingye avuga ko kuba hari imyanzuro ku burenganzira bwa muntu itararangiza kunonosorwa, ari uko hari nko gukura bimwe mu mategeko y’ u Rwanda, bitahita birangira cyane ko hari n’ imyanzuro yemezwa ibanje gusobanurirwa abanyarwanda.

Mu isuzuma riheruka mu 2011, u Rwanda rwemeye imyanzuro 67, muri yo imyanzura 55 ikaba imaze gushyirwa mu bikorwa ku buryo yatangirwa raporo.

U Rwanda ruzatanga raporo yarwo ku mavugurura yakozwe ku burenganzira bwa muntu, muri Kamena 2015, raporo yarwo ikazasuzumwa mu Gushyingo uyu mwaka.

Rabbi Malo Umucunguzi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages