Minisitiri Fadhil yabivugiye mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, wakozwe na Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo, iy’ubutegetsi bw’igihugu n’imibereho y’abaturage ndetse na Minisiteri y’umutekano mu gihugu, wabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Gicurasi 2015.
Muri uwo muhango, Minisitiri Fadhil yavuze ko abahakana Jenoside bari mu byiciro, ati : “Hari abahakana Jenoside yakorewe abatutsi ku nyungu za politiki, hari abayihakanya ngo bajijishe ubutabera, n’abayihakanya kubera ikimwaro, akaba yarayikoze, cyangwa yabonaga iri gukorwa, ariko amaze kwemerako ibyabaye bidakwiye gukorwa n’umuntu muzima”.
Yakomeje agira ati: “Ariko hari n’abayihakana kubera ko batazi ukuri. Abo bari muri ba bandi ngo twandike, kugira ngo babandi batatu nibabageraho, ataba ari bo babatwara, ahubwo basange bakingiwe n’ukuri kwanditse. Abo bose bahakana Jenoside, Abanyarwanda dukwiriye gushyira hamwe ngo bamenye ukuri”.
Umwanditsi akaba n’umushakashatsi Assoumpta Mugiraneza, yavuze ko kwandika amateka y’u Rwanda ari ingenzi kuko bizayarinda abashaka kuyahakana no kuyavuga uko atari.
Mu kiganiro yatanze yagize ati: “Abanyepolitiki bari gukora akazi ka politiki, ariko abanyamategeko n’abashakashatsi tugomba gukora umurimo nshinganwa wo kwandika amateka, kuko uduhakanira amateka si uko atabizi, ni uko afite ikindi agamije.”
Denyse Uwanyirigira, umwe mu bana b’uwahoze ari umukozi muri Minisiteri y’abakozi ba leta ikitwa MINIFOP (yahindutse MIFOTRA), yavuze uburyo abakozi batangiye bavangurwa kugeza ubwo bamwe birukanwaga abandi bakimwa amahirwe bazira ko ari abatutsi, byaje no kugeza kuri Jenoside yakorewe abatutsi.
Uwanyirigira yavuze ko noneho u Rwanda ruyobowe neza, gusa avuga ko hakiri imbogamizi y’abashyira ingengabitekerezo ya jenoside mu bana.
Izi minisiteri zivuga ko kwibuka abahoze ari abakozi bazo ari ibintu bigomba guhoraho, aho banasabye ko hagaragazwa n’abandi baba barakoreraga muri izi minisiteri bataramenyekana ngo bajye bazirikanwa mu gihe nk’iki.
Amafoto:Daniel Ndayishimiye
Rabbi Malo Umucunguzi



















TANGA IGITEKEREZO