00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ishuri rikomeye ku banya-Centrafrique

Yanditswe na

Ntakirutimana Deus

Kuya 10 February 2016 saa 11:37
Yasuwe :

Mu mpera za 2013 n’intangiriro za 2014, nyuma y’imvururu hagati y’umutwe wa Sélékas wiganjemo abayisilamu na Anti-balaka yiganjemo abakirisitu muri Centrafrique, igihugu cyashatse uburyo bwo kwivana muri ibyo bibazo kibanje kwigira ku bindi bihugu byahuye n’ibibazo by’amacakubiri ariko nyuma abaturage bakaza kwiyunga.

Ubuyobozi bwa Centrafrique bwahisemo kuza mu Rwanda , kureba uko abanyarwanda babashije kwiyunga binyuze mu Nkiko Gacaca.

Itsinda ryaje mu Rwanda ryari riyobowe n’abajyanama babiri ba Perezida wa Centrafrique Catherine Samba-Panza, harimo kandi n’abahoze mu barwanyi, abanyamadini, abanyamategeko ndetse n’abagize sosiyete sivile nk’uko ikinyamakuru le Monde cyabitangaje.

Inkiko Gacaca zabaye ikimenyabose ku Isi zikemura ibibazo bikomeye byari mu Banyarwanda, aho bamwe bari bariraye mu bandi bakabicamo abasaga miliyoni muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iryo tsinda ry’abayobozi baturutse muri Centrafrique ryarebye amateka ya Jenoside yabereye mu Bugesera ariko bananyurwa n’uko abayikorewe n’abayikoze babanye neza.

Bagiye mu kagari kwa Rweru mu Mudugudu w’Ubwiyunge, aho abarokotse Jenoside 500 ndetse n’abayigizemo uruhare babanye neza.

Batunguwe n’ubuhamya bagejejweho na John Giraneza, Umuyobozi w’uwo mudugudu uri mu kigero cy’imyaka 50.

Giraneza aracumbagira kubera ingaruka za Jenoside. Amarorerwa yakorewe yatumye atakaza icyizere cyo kubaho, nyamara nyuma yaje kongera kuryoherwa n’ubuzima, ubu aratuye kandi aratuje.

Muri 2005, muri ako gace hatangijwe gahunda ya Prison Fellowship yabaganirije ku kubabarira, bituma Giraneza afata iya mbere asubira gutura muri ako gace aho yaburiye abe.

Gahunda ya guverinoma y’u Rwanda yo kubabarira nayo yaje kumucengera maze ababarira abishe umuryango we. Igisa n’igitangaza cyaje kuvuka ubwo Giraneza yabengukaga umukobwa w’uwamwiciye abana n’umugore, ubu bakaba babana.

Mu magambo ye ati “ Nyuma ya Jenoside, kuba wenyine byari bikomeye, kwisangiza nta bana nta babyeyi. Natangiye kongera kwiga uko nabaho. Muri 2005 , narahagurutse ntangira kwigisha ko ari ngombwa ko tubaho kandi hafi y’abaduhemukiye ndetse tukabaha n’imbabazi.”

Kumva uwababariye byanajyanye no kumva uwababariwe. Christopher ni umwe mu bagize uruhare muri Jenoside utuye mu gace ka Rweru , mu gihe cy’inkiko Gacaca yarireze yemera icyaha, atanga ubuhamya yemereye iryo tsinda ko ari mu bahekuye umugore witwa Mariya ,a riko ubu yarababariwe.

Christopher yanavuze ko yaje kubyara muri batisimu umwuzukuru wa Mariya.

Abanya-Centrafrique barasetse birabarenga, ibyishimo bibasaba mu mutima, byagaragajwe na Emotion Namsio, wahoze ari umuvugizi w’umutwe wa Anti-Balaka.

Yagize ati “ Abo mu muryango wanjye 11 bishwe batwitswe ari bazima, inzu yanjye irasenywa, nashakaga kwihorera, ninjiye muri uwo mutwe ngamije kwihorera. Nyuma nafunzwe amezi 15, uyu munsi ndimo kwibaza nti, kwihorera bimaze iki? Nihe biganisha? Ndashaka kwiga kwiyunga.”

Uruzinduko mu Rwanda rwatanze umusaruro

Abagize iryo tsinda bavuye mu Rwanda batangiye kumvisha abahanganye ko bakomoka mu gihugu kimwe, maze muri Nyakanga 2014, imitwe yombi ishyira umukono ku masezerano y’amahoro ya Brazzaville, icyo gihe bitandukanyije kongera gukora ibikorwa by’ihohotera.

Mu ntangiriro za 2015 abaturage baganirijwe ku gihugu cyabo, muri Gicurasi 2015 ihuriro ry’igihugu rishyiraho amasezerano agamije kubakira igihugu ku mutekano n’ubwiyunge.

Icyo gihe banashyizeho Komisiyo y’ukuri bagendeye ku Nkiko Gacaca zo mu Rwanda, zashyizweho mu myaka icumi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, gahunda y’ubutabera bwunga ku basabanye imbabazi.

Ese inkiko Gacaca hari icyo zamarira abanya-Centrafrique?

Brigitte Izamo Balipou, Umujyanama mu by’amategeko wa Perezida;
abyemera agereranyije umusaruro zatanze n’uwatanzwe n’ubutabera mpuzamahanga ku Rwanda.

Mu myaka isaga 20 Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda(TPIR) rwaburanishije abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 72, hakoreshwa miliyari zisaga umunani z’amadolari ya Amerika.

Inkiko Gacaca zaburanishije abantu benshi mu gihe gito zikoresha ingengo y’imari nto, kandi zigira akamaro kanini kuko zari ubutabera bwunga.

Muri Centrafrique naho hari gahunda yashyizweho ya Komisiyo y’ukuri (commission vérité) izagendera ku nshingano ebyiri z’ubutabera no kubabarira, asanga izakemura ibibazo byinshi icyo gihugu cyahuye nabyo bitakemuwe n’ubutabera mpuzamahanga.

Avuye mu Rwanda Ousmane Ali, Perezida w’Abayisilamu mujyi wa Bangui, yiyemeje ko azashyira umukono ku masezerano y’amahoro agamije ubwiyunge bwe n’abavandimwe be b’abakirisitu muri ako gace.

Abagize itsinda ryasuye u Rwanda bafashe ingamba zikomeye nyuma yo gusangira ubunararibonye bw’ibyabaye mu Rwanda.

Imam Kobine Layama, Perezida w’umuryango w’Abayisilamu muri Centrafrique yavuze ko ubwiyunge bushoboka nk’uko amenyo ashobora kuruma ururimi ariko bigakomeza kuba hamwe mu kanwa.

Ubu Centrafrique iragenda igana ku nzira y’amahoro iganisha ku matora y’uzaba Umukuru w’Igihugu.

Abagize iryo tsinda basura rumwe mu nzibutso za Jenoside mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages