00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amatora 2017: Itariki ya 9 Kanama ntizarenga hadatowe Umukuru w’Igihugu

Yanditswe na Deus Ntakirutimana
Kuya 5 December 2016 saa 03:11
Yasuwe :

Umwaka wa 2017 uri mu mitwe y’Abanyarwanda benshi aho bategereje umunsi ukomeye wo guhitamo umuyobozi begurira inshingano zikomeye zo kuyobora igihugu no kubahagararira imbere y’Isi yose.

Umunsi nk’uyu uheruka mu myaka itandatu isagaho amezi ane, ubwo tariki ya 9 Kanama 2010 Abanyarwanda batuye mu Rwanda bazindukiraga ku biro by’itora guhitamo umuyobozi wabateza imbere, mu matora ataziguye bagahitamo Paul Kagame, Umukandida wari watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi.

Umunsi nka wo utegerejwe bitarenze itariki nk’iyabereyeho amatora y’icyo gihe, ni ukuvuga iya 9 Kanama 2017.

Kuri iyi tariki, Abanyarwanda bazaba bamaze kwihitiramo Perezida uzabayobora mu gihe cy’imyaka irindwi aramutse abaye Kagame, n’itanu mu gihe hatorwa undi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles yatangaje ko ayo matora azaba mu minsi icyenda ya mbere ya Kanama 2017, mu kiganiro Isesenguramakuru aherutse kugirana na RBA.

Ati “Itariki y’itora igenwa n’iteka rya Perezida wa Repubulika bikemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.Icyo gikorwa ntabwo cyari cyakorwa ariko kiri hafi. Icyo twabwira Abanyarwanda ni uko Perezida uriho afite manda y’imyaka irindwi, birumvikana ko ayo matora azaba muri Kanama 2017, kuko nibwo iyo myaka izaba irangiye.”

“Itegeko Nshinga mu ngingo ya 100 rivuga ku itora rya Perezida riba mu gihe hasigaye nibura iminsi 30 kandi mu gihe kitarenze iminsi 60 mbere yuko manda y’umukuru w’igihugu uriho irangira.”

Ati “Dushingiye kuri ibyo n’igihe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uriho yarahiriye,tuzi igihe itora rizabera, umunsi ni wo utari watangazwa. Icyo twavuga ni uko aya matora azaba mu kwezi kwa munani(Kanama) kandi ntazarenza itariki ayo muri manda ishize yabereyeho. Niyo mpamvu twebwe twatangiye kwitegura dukora ibikorwa bitandukanye.”

Mu gihe iryo teka risigaye rizaba ryamaze gutangazwa, Komisiyo y’Amatora izageza ku Banyarwanda umunsi ku wundi ibizajya bikorwa mu myiteguro y’amatora.

Ayo matora ateganyijwe gukorwa mu minsi ibiri, kuko abari hanze y’u Rwanda batora umunsi umwe mbere y’uko abari imbere mu gihugu batora.

Ibyangombwa bisabwa ngo biragenda bishyirwa ku murongo, ingengo y’imari irateganyijwe ndetse n’abazafasha muri ibyo bikorwa barimo abakozi ba komisiyo n’abakorerabushake bamwe bamaze guhugurwa ndetse n’indorerezi zatangiye gusaba gukurikirana ayo matora, abakandida barindiriye itariki yo gutanga kandidatire.

Amafoto ya Perezida Kagame na Madamu ubwo yari amaze gutora mu 2010


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages