Ku itariki 22 Gashyantare nibwo habaye amatora mu gihugu hose aho abanyarwanda bagombaga kwihitiramo abajyanama b’uturere 853 muri 2068 bari biyamamaje.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’Amatora,Charles Munyaneza yatangaje ko ku biro by’itora byinshi amatora yatangiye saa moya akarangira saa cyenda, kandi ko amatora yakozwe mu mutuzo nubwo yitabiriwe ku kigero kiri hasi ugereranyije n’uko bari babyiteze.
Yagize ati " Raporo yacu igaragaza ko abaturage bitabiriye amatora ku kigero cya 90%; nubwo uyu mubare ari muto ugeranyije nuko twari tubyiteze, gusa amatora yagenze neza".
Munyaneza yakomeje avuga ko amatora yubahirije amasaha nubwo hari abakereweho iminota 30 kubera imvura.
Bamwe mu bajyanama bari butorwe bazavamo abagize inama njyanama z’Uturere, ari nabo bazitoramo abayobozi b’Uturere(Mayors) bazayobora mu gihe cy’imyaka itanu iri mbere.
Ubwo yari amaze gutora, Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yabwiye abanyamakuru ko u Rwanda rukeneye abayobozi b’inzego z’ibanze bazakorana na leta mu gutegura no gushyira mu bikorwa iterambere rihereye hasi.
Ati “Dutegereje byinshi kuri bariya bayobozi; gukorana bya hafi n’abaturage, gutekereza vuba, gukora akazi kabo neza no kwirinda gutekinika. Turabasaba gushyira imbaraga ku cyerecyezo 2020 kiri hafi kugera ku musozo bahanga amaso icyerecyezo 2050.”
Indorerezi nazo zemeza ko aya matora yagenze neza nubwo habayeho ikibazo cy’ikirere cyatumye hamwe batinda gutangira gutora.
Umuvugizi w’ihuriro rya sosiyete sivile mu Rwanda, Edouard Munyamariza yagaragaje ko nubwo muri rusange amatora yagenze neza, ngo byagaragaye ko ubwitabire mu mijyi bwari hasi ugereranyije no mu byaro.
Ibi kandi Munyamaliza abihuriyeho na bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Kigali bemeza ko nta bikorwa byo kwiyamamaza bikomeye byigeze bibaho mu mijyi, ndetse banagaragaza ko hakenewe ibisobanuro byinshi ku matora y’inzego z’ibanze.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Célestin Twahirwa yavuze ko nta bikorwa bihungabanya umutekano byigeze bibaho kandi ko buri biro by’itora hirya no hino mu gihugu byari byashyizweho abapolisi babashije gucunga umutekano w’abari bahari bose.
Ibyavuye mu matora biraza gutangazwa kuri uyu wa Kabiri.



















TANGA IGITEKEREZO