Hamwe mu hagiye havugwa ubuhanuzi bw’ibinyoma mu gihe cy’Amatora, twavuga nko muri Nigeria aho Pasiteri TB Joshua, Umuhanuzi akaba n’Umuvugabutumwa uzwi cyane yibasiwe bikomeye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma y’amagambo yatangarije abayoboke b’idini rye, ko yabonye Amerika iyobowe n’umugore, akaza guhinyuzwa n’amatora yatsinzwe na Donald Trump.
Iryo huriro ryabigarutseho kuri iki cyumweru, mu giterane cyo gushima ibyiza u Rwanda rwagezeho no gusengera amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Ingengabihe ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igaragaza ko amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Rwanda azaba ku wa 3 Kanama, ku banyarwanda baba hanze y’igihugu no ku wa 4 Kanama 2017 ku baba imbere mu gihugu.
Umuvugizi w’ihuririro Sel et Lumière, ryateguye aya masengesho Rev Dr. Bashaka Faustin, yabwiye RBA ko amatora ari igihe gikomeye cyo guha igihugu icyerekezo anamagana abahanuzi b’ibinyoma bakunze kugaragara.
Yagize ati “Ahanini tubikora kugira ngo twirinde ubwo buhanuzi n’abigisha b’ibinyoma bashobora kuzana imyuka mibi. Ni ukugira ngo tubwire abashumba ko bakwiriye guhaguruka bakarwanya ibyo byose by’imyuka mibi.”
Muri iki giterane, wabanye n’umwanya ukomeye abakirisitu batandukanye babonye wo kugaragaza no gushima ibyiza byinshi Imana yakoreye u Rwanda birimo iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage bishingiye ku mahoro, umutekano, ubumwe n’ibindi, bakifuza ko byakomeza hatagize ikibikoma mu nkokora.
Iki giterane cyahuje abayobozi n’abayoboke b’imiryango n’amatorero ya Gikirisitu asaga 60, ahuriye mu ihuriro ryitwa Sel et Lumière, igitaramo cyabereye muri Kigali Convention Center.



















TANGA IGITEKEREZO