Iyi nama yaherukaga kubera i Mwanza muri Tanzania mu 1990, iziga no ku kubaka urwego rw’ubuyobozi bw’amatorero bufite ireme kandi bukorera hamwe, binyuze mu bumenyi butangiwe mu mahugurwa ahabwa abafite inshingano runaka mu matorero.
Umwe mu bitabiriye iyi nama waturutse mu Itorero rya Pantekoti rya Suède, Ingrid Sheirer Osthus yabwiye IGIHE ko mu guhuriza hamwe imbaraga, hari icyizere cy’uko Afurika ishobora kuzatwara urumuri rw’ubutumwa mu bihugu byo mu Burayi aho bwaje buturuka, kubera ko mu Burayi abaturage bihugiyeho.
Abajijwe niba iterambere mu byo gusenga rivugwa ku mugabane wa Afurika nta sano rifitanye n’ubukene n’intambara ziharangwa yagize ati “Ibyo ntibihabanye cyane n’ukuri mu ruhande rumwe, ariko kandi Imana ikunda buri wese nta kurobanura ku butoni, yaba umukene cyangwa umukire. Mu Burayi abantu barijuse, mbega bafite byose bakeneye, ni abakire kandi iyo bimeze gutyo biragorana kwegerana n’Imana, iyo abantu bumva ko nta cyo basaba Imana, ntibayegera, mu gihe bategereye Imana ngo bayishake, Imana nayo kubiyereka bikomeza kuba ingorane”.
Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR, Pasiteri Ephraim Karuranga yavuze ko impamvu iyi nama yabereye mu Rwanda ari uko ari igihugu kimaze kwamamara mu kwakira inama mpuzamahanga kandi itorero ryabo rikaba rimaze kugira ibikorwa remezo bigaragara ugereranyije n’andi yo mu Karere.
Ati “Niba politiki y’urujya n’uruza ku banyamahanga bagenderera u Rwanda yarorohejwe, bisobanuye neza ko mu guteganya inama zikomeye nk’iyi harebwa igihugu bitazagorana mu kubona ibyangombwa by’abazitabira, kandi u Rwanda ruza imbere mu Isi mu korohereza abantu uburyo binjira cyangwa basura igihugu.”
Yanavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bifite itorero rya Pantekote rikomeye kandi rikura cyane, kuko imibare yerekana ko rifite abayoboke basaga miliyoni ebyiri kuri miliyoni zisaga 12 z’abatuye igihugu.
Iyi nama irasoza imirimo yayo kuri uyu wa Kane, imyanzuro ifatirwamo ikazatanga icyerekezo kimwe mu matorero ya Pantekositi muri Afurika no mu Burayi.
Ibihugu byitabiriye iyi nama ni Swaziland, Sudani y’Epfo, Kenya, Uganda, RDC, Burundi, Tanzania, Mozambique, Ethiopia, Suède , Finland, Norvège n’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO