Eidil-Ad’ha yizihizwa hazirikanwa igihe Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail, Imana ikamushumbusha intama.
Umunsi wa Eidil-Ad’ha utandukanye n’uwa Eid al-Fitr uba nyuma y’igisibo cya Ramadhan kimara iminsi 29 cyangwa 30.
Biteganyijwe ko abayisilamu bazizihiza uwo munsi ku wa 31 Nyakanga 2020. Mu busanzwe mu bikorwa biranga uwo munsi habaho kubaga amatungo atandukanye atagira inenge mu rwego rwo kwigana no kwibuka igikorwa cy’Intumwa y’Imana Ibrahim.
Habaho gusangira n’inshuti n’abavandimwe kuri icyo gitambo cyane cyane abakene n’abatishoboye, bitabaye ngombwa abo muri Islam gusa. Mu gihe icyorezo cyahinduye ibikorwa hafi ya byose, ntabwo umunsi w’igitambo wasigaye.
Uretse kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo guhana intera hagati y’umuntu n’undi, muri uyu mwaka amatungo abagwa azaba make ugereranyije n’imyaka yatambutse.
Umujyanama wa Mufiti w’u Rwanda, Sheikh Suleiman Mbarushimana, yavuze ko akurikije imibare bafite kugeza ubu hazabagwa gusa amatungo 1500 muri uyu mwaka.
Uwo ni umubare muto ugereranyije n’ari hagati ya 3 000 na 5 000 asanzwe abagwa ku munsi w’igitambo mu buzima busanzwe. Sheikh Mbarushimana yavuze ko ibyo byatewe n’ingaruka za Covid-19 ku bukungu bw’abayisilamu.
Yagize ati “Covid-19 cyagize ingaruka ku bukungu bituma ubushobozi bwo kugura amatungo menshi yo kubaga bugabanyuka. Ibihugu by’Abarabu byakundaga kohereza inkunga yo kugura amatungo yo kubaga kuri Eidil-Ad’ha ariko uyu mwaka ntabwo bohereje menshi kubera ingaruka za Covid-19.”
Yakomeje avuga ko “no mu Rwanda abantu bajyaga bisuganya bakagura amatungo yo kubaga ariko muri uyu mwaka umubare ari muto cyane.”
Ku bijyanye n’isengesho, Eidil-Ad’ha rizaba ku wa Gatanu, Sheikh Suleiman Mbarushimana yahamagariye abayisilamu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo guhana intera hagati y’umuntu n’undi ndetse bakirinda gukora ibirori byo gusangira.
Isengesho rikuru rizabera ku musigiti wa Kacyiru rikazayoborwa na Mufiti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana. Indi misigiti yakomorewe yose izagira isengesho mu buryo bwubahirije amabwiriza yose yashyizweho yo kwirinda Covid-19.
Kugeza ubu mu Rwanda hari imisigiti itanu gusa imaze gukomorerwa ngo iberemo amasengesho indi nayo yiteguye gukomorerwa.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!