Nyuma y’igenzura rizajya rikorerwa buri gicuruzwa cyinjiye mu gihugu, kizajya gishyirwaho agapapuro gakoze mu buryo bw’ikoranabuhanga kariho nimero ikiranga n’amakuru agaragariza ukiguze ko cyujuje ubuziranenge.
Ni ikoranabuhanga ritegenya uburyo umuntu ufite ‘Smartphone’ azajya ashyiramo porogaramu, natunga camera ya telefoni kuri ka gapapuro kometse ku gicuruzwa, ahite abona niba cyaragenzuwe ko cyujuje ubuziranenge.
Iyi porogaramu ariko iracyarimo kunozwa nk’uko RSB yabitangaje.
Naho ku bakoresha telefoni ziciriritse, hatekerejwe uburyo umuguzi azajya yohereza mu butumwa bugufi imibare yometse ku gicuruzwa, akabwohereza ku mibare izemezwa, maze agahita asubizwa ubutumwa bugufi bumumenyesha niba icyo gicuruzwa cyujuje ubuziranenge.
Ubu buryo bwaganiriweho kuri uyu wa Mbere, maze Minisiteri y’Ubuzima, RSB, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Ikigo cy’u Rwanda gishizwe ibiribwa n’imiti n’abacuruzi, bahuriza ku kuba ari koranabuhanga ry’ingirakamaro.
Umuvugizi wa RSB, Kwizera Simeon, yabwiye IGIHE ko iryo koranabuhanga ryateguwe neza ku buryo mu ntangiriro z’umwaka utaha abanyarwanda bazaba batangiye kuryifashisha.
Ati “Mu rwego rwo kunoza ubuziranenge bw’ibicuruzwa, hashyizweho gahunda yo kugenzura ubuziranenge bw’ibicuruzwa byinjira mu Rwanda, mu buryo bw’ikoranabuhanga [...] Iyo gahunda yamaze gushyirwaho, igisigaye ni uko ishyirwa mu bikorwa mu minsi iri imbere.”
Iri koranabuhanga ryitezweho gusubiza abaguzi n’abandi bibazaga uburyo bashobora gutandukanya amavuta ahindura uruhu n’ibindi bicuruzwa byujuje ubuziranenge n’ibitabwujuje, mu gihe bagiye kubigura.
Ku rubuga rwa RSB naho hazajya habaho ahantu ushobora kureberaho niba igicuruzwa cyujuje ubuziranenge kandi n’abakozi bayo bazakomeza gusobanurira abantu.
Iri koranabuhanga ariko ngo ntirizakuraho ubugenzizi busanzwe bukorwa kuko hari igihe igicuruzwa gishobora kwinjizwa kibwujuje ariko nyuma kikaba cyabutakaza bitewe no kurenza igihe cyagenewe.
Kwizera yavuze ko hari kwigwa n’uburyo iri koranabuhanga rizifashishwa mu kugenzura ibikorerwa mu Rwanda niba byujuje ibisabwa.
Ati “Kuri Made in Rwanda ni irindi somo, nayo ariko bizaba bikorwa kimwe.”
Ngo rizerekana niba igicuruzwa gikorerwa mu Rwanda gifite ikirango cya ‘Made in Rwanda’, niba uruganda rwagikoze rwariyandikishije cyangwa rwasabye rukanemererwa gukora, rwarandikishije igicuruzwa nk’umutungo kamere wacyo mu by’ubwenge, niba gifite ikirango cy’ubuzirangenge n’ibindi.
Ku mavuta ahindura uruhu, Perezida Kagame aherutse gusaba Minisiteri y’Ubuzima na Polisi y’Igihugu kugira icyo zikora bwangu mu gukumira amavuta yangiza uruhu ‘agira ingaruka ku buzima bwa muntu kimwe n’ibindi’.
Inzobere mu by’ubuzima zivuga ko aya mavuta agira ingaruka zitandukanye kuko guhindura uruhu birwangiza bikana n’imvano y’izindi ndwara.
Amavuta yo kwisiga yemewe gucuruzwa mu Rwanda ni atarengeje hydroquinone iri ku kigero cya 0,07%. Ni mu gihe hari n’afite iki kinyabutabire ku kigero cya 2% akigaragara ku masoko amwe n’amwe.



















TANGA IGITEKEREZO