00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amayeri atanu abayobozi bakoresha banyereza umutungo wa Leta

Yanditswe na Herve Ugirumukunda
Kuya 27 October 2017 saa 02:31
Yasuwe :

Abayobozi bagaragayeho amakosa yatumye Leta y’u Rwanda itakaza umutungo bakunze guhatwa ibibazo imbere y’Inteko bakisobanura, bakavuga ko bagiye kwikosora nyamara ngo hari amayeri baba bakoranye ayo makosa.

Muri bo hari abakora amakosa y’akazi bakemererwa kwisubiraho ariko hari n’abakora ibyaha bigasaba ko bakurikiranwa n’ubutabera.

Ubushinjacyaha bukuru buvuga ko abakoze amakosa asanzwe usanga bishyuzwa ku bushake cyangwa ntibanishyure ibyo Leta yahombye ariko iyo byabaye ibyaha barafungwa bakanakatirwa.

Umushinjacyaha Nyirurugo Jean Marie Vianney, yemeza ko benshi bagera imbere y’Inteko bakemera amakosa ariko mu mitima babiziranyeho na bagenzi babo.

Yagize ati “Hari amayeri basigaye bakorana ibyaha; kuri ubu ntawe ugiterura amafaranga ngo agende ayabikuze cyangwa ngo ayafate mu mutamenwa. Hari ubundi buryo bikorwamo ku buryo rwose aza akakubwira ati ‘twaribeshye, turasaba imbabazi twakoze amakosa’ kandi ari ibintu bakoze bagambiriye, babiteguye hagamijwe kugira ngo ayo mafaranga baze kuyagabana ari ‘chaine’, ntawe ukirya ari umwe.”

“Baba ari benshi ngo bize koroha guhabwa indi nyito, bigaragare ko abantu bibeshye ari uko batashishoje neza n’ibindi bisobanuro nk’ibyo.”

Yatanze amayeri agera kuri atanu abayobozi bakoresha banyereza umutungo muri iki gihe.

Gushora imari mu mishinga hakozwe inyigo ya nyirarureshwa cyangwa nta n’iyakozwe

Nyirurugo yavuze ko kubera inyungu za bamwe hari imishinga ikorwa nta nyigo yabanje, cyangwa hagakorwa inyigo z’amayeri kugira ngo zizafashe abantu kurya amafaranga.

Yatanze urugero ku Karere ka Ngororero, aho uruganda rw’imyumbati rwa Muhororo, rwagombaga gutwara amafaranga y’u Rwanda 768 070 428, rwaruzuye ariko rwiyemezamirimo azana imashini zitujuje ubuziranenge, akarere ntikabimenya.
Ubushinjacyaha bwagezeyo busanga ibyaha byari gukurikiranwa kuri rwiyemezamirimo byarashaje.

Nyirurugo ati “Ikibabaje muri urwo ruganda twagiye mu iperereza tujya mu isoko mu Karere ka Ngororero turababaza tuti ’ko tubona nta myumbati kandi twashakaga kuyigura bimeze bite?’ Badusubiza ko nta myumbati irangwa muri ako Karere mu myaka 19 ishize.”

Yibajije impamvu hakozwe inyigo yo kubaka uruganda rutunganya imyumbati kandi icyo gihingwa kitazaboneka.

Umushinga w’Uruganda rukora ingufu z’amashanyarazi zituruka kuri Nyiramugengeri rwa Gishoma watwaye miliyoni 30 900 000 z’amadorali ya Amerika, ariko kugeza ubu uruganda ntirukora neza.

Nyirurugo avuga ko abayobozi bawo bamubwiye ko mu gihe cy’imvura nyiramugengeri ihinduka amazi none rwarahagaze. Binavugwa ko nyiramugengeri iri mu gace urwo ruganda rwubatswemo itazamara imyaka itanu.

Ati “Ukibaza ngo ese nyiramugengeri nirangira muri ruriya ruganda, bazarushyiraho amapine barwimurire ahandi hari nyiramugengeri? Wababaza bati ‘Nishira tuzajya tuyicukura i Gisagara, tuyijyane yo (i Gishoma) ukibaza icyo giciro kizagenda mu gutunda iyo nyiramugengeri iva ahandi!”

Ahandi havugwa kunyereza umutungo w’igihugu hifashishijwe inyigo ni mu mushinga w’ubwubatsi wa Nyagatare wakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB.

Uwo mushinga watangijwe mu 2012, aho hagombaga kubakwa inzu ziciriritse 150 ariko kugeza ubu ebyiri z’icyitegererezo zatwaye amadorali 80 000 nizo zubatswe gusa.

RSSB kandi itungwa agatoki mu mushinga wo kubaka inzu i Gacuriro. Rwiyemezamirimo yakoze igishushanyo mbonera ku mafaranga y’u Rwanda, 773 500 000 barakibika, ntibagikoresha ahubwo bashaka uwabaciye 1 320 000 z’amadorali (asaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda)

Gutanga amasoko atari mu igenamigambi

Uko umwaka utangiye buri rwego rwa leta rugira igenamigambi ry’amasoko ruzatanga rikaba rishobora kuvugururwa nyuma y’amezi atatu, hakaba hakongerwamo andi masoko cyangwa hakagira avamo.

Ariko Nyirurugo atangazwa n’uko hari ibigo bitanga amasoko atari kuri iryo genamigambi, agasanga haba hihishemo ruswa, idindiza ibikorwa byateganyijwe kuko amafaranga yabigenewe akoreshwa muri ayo masoko atari mu igenamigambi.

Yatanza urugero kuri WASAC hatanzwe amasoko 150 atari ku igenamigambi ntihagire na rimwe batanga mu yari yateganyijwe n’inama y’ubuyobozi.

Ubushinjacyaha bukuru buvuga ko abakoze amakosa asanzwe usanga bishyuzwa ku bushake cyangwa ntibanishyure ibyo Leta yahombye ariko iyo byabaye ibyaha barafungwa bakanakatirwa

MINAGRI nayo byagaragayemo gutanga amasoko atarateganyijwe aho nko mu mwaka wa 2013-2014 itsinda rishinzwe kuvugurura ibikorwa byo kuhira imyaka ryatanze amasoko atari kuri gahunda yatanzwe afite agaciro ka 361 424 846 Frw.
Naho mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi, RAB, mu mwaka wa 2014-2015 hatanzwe amasoko atarateganyijwe y’agaciro ka 851 951 295 Frw.

Kwihisha inyuma y’icyuho kiri mu mategeko

Mu zindi nzego za Leta, rwiyemezamirimo yagiye atangira imirimo yatsindiye, byageramo hagati akongeresha agaciro k’ibikorwa yihishe inyuma y’ibyo yemererwa n’amategeko; naho hanugwanugwamo ruswa.

Ubushinjacyaha butanga urugero rw’umuhanda wa Gatumba-Ndaro-Nyange mu Karere ka Ngororero, watangiye kubakwa mu Ukwakira 2014, ku giciro cya 823 567 587 ariko hashize amezi abiri gusa n’ibyumweru bitatu, yasabye kongererwa andi 143 577 029 Frw angana na 17 % by’agaciro k’isoko ryose, avuga ko hari ibyo ari kubura by’ingenzi byatuma akazi gahagarara ahita ayemererwa bitananyuze muri komite ishinzwe gutanga amasoko.

Ubusanzwe itegeko ryemera ko rwiyemezamirimo yongeresha agaciro k’amafaranga atarengeje 20% by’isoko ryose. Ari nacyo cyatumye abayobozi bumva ko gukora ayo manyanga ntacyo bitwaye. Iri soko ryatumye bamwe mu bayobozi bafungwa, ndetse n’ubu bari mu nkiko.

Kwitwaza gukosora amakosa y’imibare ba rwiyemezamirimo bakoze

Ibi byagaragaye cyane mu Karere ka Nyamagabe, ahatangwaga isoko ryo gushyira amatara yo ku muhanda ku bilometero bitanu. Rwiyemezamirimo watsinze yavuze ko agomba kubikorera 97 920 000 ariko akarere kavuga ko yibeshye mu mibare kabihindura 197 920 000, biryo igiciro cyiyongeraho 102%.

Naho mu kubaka uruzitiro rwa Koleji ya Rukara, rwiyemezamirimo yatanze igiciro cya miliyoni 404 bamwongereraho miliyoni 70 bavuga ko yibagiwe gushyiramo imisoro.

Kugura ibikoresho bidakenewe n’ibitujuje ubuziranenge

Ubwo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, habonetse imiti yataye agaciro, mu mwaka wa 2014-2015, bigaragara ko iyo miti yaguzwe habura ukwezi kumwe cyangwa abiri ngo ibe itagikoreshejwe.

Ubushinjacyaha busanga haba hari indi mpamvu yo kwigwizaho imitungo ibyihishe inyuma nubwo abayobozi bavuga ko biterwa n’uburangare gusa.

Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ingufu, EDCL, mu mwaka wa 2015/2016 abayobozi bashinjwa kugura imashini za transformers zitari ngombwa n’ibyuma by’amashanyarazi bitari ngombwa bifite agaciro ka miliyoni zisaga 300Frw.

Mu myaka ine ishize, ubushinjacyaha bumaze kwakira dosiye 1076 z’ibyaha by’abayobozi bakiriye ruswa, 660 z’ibyaha by’abayobozi banyereje umutungo w’igihugu, 147 by’abanyereje umutungo wa za banki, 48 by’abatanze amasoko mu buryo butemewe n’amategeko.

Hari na dosiye 31 z’abatarishyuye imisoro, 16 z’abasonewe imisoro mu buryo butemewe, esheshatu z’abakoresheje ibikorwa remezo rusange nabi na dosiye imwe y’abakoresheje umutungo rusange ibyo utagenewe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages