Iyo mirambo yabonetse ireremba ku nkengero z’uwo mugezi ku wa Gatandatu ariko ubuyobozi buhanahana amakuru mu turere twombi bayoberwa ba nyirayo kuko nta bantu bamenye baburiwe irengero.
Amakuru y’ibanze yerekanye ko ari umurambo w’umusaza w’imyaka irenge 65 n’undi musore ufite hagati y’imyaka 30 na 35.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabinoni mu Karere ka Muhanga, Nsanzimana Vedaste, yabwiye IGIHE ko basanze iyo mirambo yaramaze kwangirika.
Ati “Imirambo yari yaramaze kwangirika ku buryo twaketse ishobora kuba yaraturutse kure ari iy’abantu bishwe n’ibiza by’imvura byabaye mu minsi ishize. Twahanahanye amakuru n’Umurenge wa Ngororero hakurya mu Karere ka Ngororero ariko twasanze nta bantu babuze ababo.”
Yavuze ko kugeza ubu bakomeje kubaza ngo hamenyekane aho iyo mirambo yaturutse. Yamaze kujyanywa mu Bitaro bya Muhororo gukorerwa isuzuma.
Yasabye abaturage ko uwaba azi amakuru y’ababuze ababo yabagira inama yo kubaza ubuyobozi cyangwa bakabariza ku Bitaro bya Muhororo mu Karere ka Ngororero.



















TANGA IGITEKEREZO