Umubare munini w’ayo mazina uba werekana bimwe mu biranga imiterere y’inyuma ku mubiri w’umunyeshuri. N’ubwo ariko amazina y’amahimbano akenshi usanga agamije guserereza, bimwe mu byingenzi biyaranga ni ugusetsa n’ubwenge.
Kiiza Pacifique, wahoze ari umunyeshuri mu Rwunge rw’Amashuri rwa Rusumo, yavuze ko abanyeshuri benshi bahabwaga amazina bagendeye ku kuba bakundaga kurya, ati “Abanyeshuri bakundaga kurya cyane babitaga ba Ngunda.”
Kiiza kandi yavuze ko hari n’ibikorwa byiza byashoboraga gutuma uhabwa izina ribi, aho yatanze urugero rw’umunyeshuri umwe wari uzi kwiruka cyane ariko bakamwita umucuraguzi, ngo bikamubabaza cyane kuburyo hari n’ubwo yashakaga kurwana n’uwo ari we wese umwise iryo zina.
Mutesi Josephine, umunyeshuri mu Mujyi wa Kigali we yavuze ko nk’iyo umunyeshuri abyibushye cyane bamwita “Kibonge”, n’aho unanutse cyane bakamwita “Umubu”, ibi bigaragaza ko n’imiterere y’umubiri ishobora guteza ibibazo.
Agaba Emmanuel yavuze ko akiga muri King David bavugaga ko “yumye”, kubera ukuntu yahoraga asa n’ufite inyota ndetse n’iminwa yumye, gusa ngo we yari yarabimenyereye kuburyo ntacyo byamutwaraga.
Icyo Abarezi n’abahanga mu myitwarire ya muntu babivugaho
Inararibonye mu burezi zivuga ko abanyeshuri bahungabanywa n’amazina y’amahimbano.
Habimana Henry, umwarimu uri mu kiruhuko cy’izabukuru, avuga ko aya mazina abangamira icyizere abana bagakwiye kwigirira.
Habimana ati “Izina rifite igisobanuro kibi risubiza umuntu inyuma; abana bashobora kunanirwa kwihangana, bakarakara cyane, ibi kandi bishobora kwangiza uburyo bakurikira mu ishuri ndetse n’imitsindire yabo.”
Buzare Gashom, Umuyobozi wa Kigali Parents School, yavuze ko n’ubwo abantu benshi badakunda kwita ku mazina y’amahimbano bahabwa, ashobora kugira ingaruka zikomeye.
Buzare yasobanuye ko iyo wiswe izina, bituma wumva uhejwe n’umuryango nyarwanda kubera ko uba wakuwe mu bandi bitewe n’uko ugaragara.
Buzare yatanze urugero ku izina ‘Rutwe’ rikunda guhabwa umuntu ufite umutwe munini, aho yagize ati “Guhabwa izina nk’iri, ntagushidikanya bituma umuntu yumva ari inyuma y’abandi, abanyeshuri bumva ko bahejwe, bituma badatsinda neza mu ishuri.”
Buzare yahamagariye abayobozi b’ibigo by’amashuri kujya bitonda ndetse bagahana abanyeshuri bita bagenzi babo amazina ashobora kubababaza.
Uhirwa Sylvia, Umuyobozi mu ishuri rya Kepler na we yemera ko amwe mu mazina mahimbano ashobora gusubiza inyuma imyigigire ya bamwe.
Ati “Iyo abanyeshuri bise abantu amazina bagamije kwishimisha, akenshi ntibaba bazi ko hari ibyo bari kwangiza ku wo bise iryo zina”, yongeraho ko abarimu bakwiye guhana uwo ari we wese wita abandi amazina kugira ngo bibere urugero n’ababitekerezaga.
Ariko nk’uko amazina y’amahimbano mabi ashobora gusubiza abana inyuma, ameza na yo ashobora gutuma barushaho gukora cyane.
Namwabula Nicole, umuhanga mu bumenyi bw’imyitwarire ya muntu yasobanuye ko amazina mahimbano ahabwa abanyeshuri kenshi aba yerekana uburyo umuntu agaragara, imyitwarire, idini cyangwa umuco.
Namwabula ati “Rimwe na rimwe ayo mazina ashobora gushimisha. Hari uwo wari wumva avuga ko ababajwe n’uko yitiriwe icyamamare? Amazina meza nk’ayo atuma umunyeshuri arushaho kwigirira icyizere. Ariko na none niba amazina yarahimbwe hagamijwe gusebanya, icyizere gike bari bifitiye kizayoyoka bitume n’imitsindire yangirika.”
Nshimye Joseph we yagize ati “Nk’umunyeshuri, uba wumva wapfobejwe iyo umenyeko wahimbwe izina bitewe n’impamvu mbi. Biba bibi kurushaho iyo izina rishingiye ku miterere y’umubiri wawe kuko icyo atari ikintu ufite ubushobozi bwo guhindura.”
Uretse kuba kimwe mu biranga ubuzima bw’ishuri umunsi ku munsi, abahanga mu burezi bavuga ko kwitwa amazina y’amahimbano bigira aho bihurira no gutuma umwana atigirira icyizere, adatsinda neza, hari n’ubwo birenga bigatuma ava mu ishuri cyangwa agahindura ikigo.
Yashyizwe mu Kinyarwanda na Mukaneza M.Ange



















TANGA IGITEKEREZO