Ni umuhango wabereye mu ngoro y’Umwami iherereye iherereye i Oslo.
Ambasaderi Nkulikiyinka ufite icyicaro muri Suède, yashimye ko ubufatanye mu by’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bugenda buzamuka avuga ko bigifite amahirwe y’ishoramari byabyaza umusaruro.
Yagize ati "Norvège ni umufatanyabikorwa wacu w’imena mu bijyanye n’ubukungu n’ubumenyingiro mu nzego zitandukanye. Yongeyeho ko ‘Norvège itanga amahirwe ku kubona isoko ry’ibikorerwa mu Rwanda."
Umwami wa Norvège, Harald V yashimye uburyo u Rwanda rwabashije kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ashimangira ko uko umubano w’ibihugu byombi urushaho gukomera bibyungukiramo.
Ibihugu byombi byemeranyije ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo urw’ingufu, kubungabunga ibidukikije,ubucuruzi, ubukerarugendo n’uburezi cyane cyane mu mashuri makuru,nk’uko inkuru ya The New Times ibivuga.
Norvège ni kimwe mu bihugu bikize ku Isi kuko gifite umusaruro mbumbe(GDP) ungana n’ibihumbi 73 by’amadolari, ni ukuvuga akabakaba miliyari 60 z’amanyarwanda.
Kugeza ubu ibigo byo muri Norvège bifite ubucuruzi mu Rwanda mu nzego zirimo ingufu n’amahoteli.
Amb. Nkulikiyinka yanaboneyeho umwanya wo kugirana ibiganiro na bamwe mu bagize ibigo by’ubucuruzi ku mahirwe y’ishoramari mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO