Nyuma yo gusura iri kusanyirizo, kwerekwa uburyo amata apimwa ndettse no kuyanywaho , yagaragaje ko yigiye byinshi ku bunararibonye buba mu bworozi bw’u Rwanda, cyane ko ngo Umuryango we wigeze kugira inzuri muri Leta ya Minesota (USA).
Kuri uyu munsi , hagaragajwe ko amata ari kimwe mu bigize uimibereho y’Abanyarwanda ndetse akaba ari kimwe mu byiciro biterwa inkunga n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID).
Amata amaze kwigaragaza nka kimwe mu bizamura ubukungu bw’Abanyarwanda bushingiye ku buhinzi n’ubworozi, kandi anagira uruhare rukomeye mu kuzahura imirire y’abaturage, cyane cyane abana n’abagore batwite .
Ikusanyirizo rya Rugobagoba rifitwe na koperative igizwe n’aborozi 30, ryaguriwe ibikoresho birimo ikigega gikonjesha amata kicyamo litiro 2000, ibicuba 80, utwuma two gupimisha amata na moto y’amapine atatu (Lifan) yo kubafasha kuzana amata y’aborozi batuye mu byaro bya kure.
Inkunga yatanzwe na USAID ibarirwa agaciro k’ibihumbi 15 by’amadolari ya Amerika (asaga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda) yari igamije gufasha mu kubungabunga ubuziranenge bw’umukamo w’inka z’aborozi bakorana n’iri kusanyirizo.
Minisitiri w’ubuhinzi, Mukeshimana Gerardine, yasabye aborozi n’inzego z’ibanze gukaza ubukangurambaga, amata yose akanyuzwa ku ikusanyirizo kuko ariho ashobora gupimirwa hakamenyekana ubuziranenge bwayo.
Yongeyeho ko abaca ku ruhande bakayacuruza badaha agaciro abandi borozi badasobora guhemukira guca mu nzira zidashobora guteza ibibazo, kandi ibyo bakora bishobora kuba inzira y’indwara zikomoka ku mata yanduye.



















TANGA IGITEKEREZO