Mu bihembo bitangwa ku bufatanye na Banki Nyafurika itsura Amajyambere, BAD, bizwi nka African Banker Awards byatanzwe kuwa gatatu tariki 27 Gicurasi i Abidjan muri Cote d’Ivoire, Amb.Gatete Claver yahembwe nka Minisitiri mwiza w’imari mu mwaka wa 2015.
Iki gihembo yagihawe kubera gucunga neza imari agamije guteza imbere no kudahungabana k’ubukungu bw’u Rwanda.
Raporo y’ubukungu ya 2015 yagaragarijwe muri iyi nama yerekanye ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse cyane ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.
Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 7.5%, burakurikirwa na Tanzaniya ifite 7.4%, Kenya ifite 6.5%, Uganda buzamuka 6.3% naho u Burundi buzamuka 4.7%.
Claver Gatete wavutse tariki ya 23 Gicurasi 1962, yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu bitandukanye birimo u Bwongereza, Ireland na Iceland.
Yabaye kandi Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu mbere y’uko agirwa Minisitiri w’imari n’igenamigambi.
Gatete yakoze nk’impuguke mu bukungu muri Canada hagati y’umwaka wa 1991 na 1997, aza no gukora nk’impuguke mu by’ubukungu muri gahunda y’Umuryango w’Abibumbye igamije iterambere mu Rwanda kugeza mu mwaka wa 2000.
Yabonye impamyabumenyi yakuye muri Kaminuza yo muri Canada (University of British Columbia) mu bukungu mu by’ubuhinzi aza no gukomeza amasomo amwe abona impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu mwaka wa 1993.
Ubwo hatangwaga iki gihembo, Banki ya Kigali yahawe igihembo cyo kuba ari yo Banki nziza mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.



















TANGA IGITEKEREZO