Mbere y’uko Ambasaderi Kamanzi atanga isomo rye, yahaye umukoro urubyiruko rw’abanyeshuri wo gusubiza amaso inyuma bakareba ku ndangagaciro, n’amahame yatumye ubuyobozi, ndetse n’abaturage b’u Rwanda bahindura igihugu cyabo uko kimeze ubu.
Yabanje kubasobanurira amateka y’u Rwanda, ingano yarwo, iy’abaturage barwo, ndetse n’umuco wabo.
Ambasaderi Kamanzi yanagaragaje uburyo nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuryango wa FPR Inkotanyi waje kugira uruhare mu gushyiraho Leta y’Ubumwe, mu rwego rwo kunga umuryango w’Abanyarwanda wari umaze gucikamo ibice.
Ati” Uyu murimo ntiwari woroshye, cyane cyane bitewe n’inzego zitandukanye z’igihugu zari zimaze gusenyuka.”
Yakomeje agira ati: “ Imyaka irenga 20, yerekana ubushobozi kuva mu 1994 kugeza muri iyi minsi, aho u Rwanda rwavuye mu bihe by’amage, ruza kuba igihugu gitekanye kandi giteye imbere, kinishimira kugira uruhare ku rwego mpuzamahanga, ari nako gishishikazwa no guhanga udushya mu rwego rwo gukomeza umurego mu kuvana abaturage mu bukene…”
Yakomeje avuga uburyo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abantu benshi bakekaga ko u Rwanda rutakongera kwiyubaka.
Ati” Byasabye ingamba zihariye kugira ngo rusohoke muri ibyo bihe bibi, ndetse rwanyuze mu nzira zo kwiyubaka rukomerezaho mu gihe kirekire cy’iterambere n’imibanire y’abaturage.”
Yongeye ati” Nubwo abaturage barwo barenga miliyoni imwe bari bamaze gupfa, ariko icyizere cy’Abanyarwanda ntikijya gipfa gutakara. U Rwanda rwahisemo gukoresha abaturage barwo kugira ngo rugaruke mu nzira y’iterambere, bityo gahoro gahoro igihugu kigenda gitera imbere.”
Uko u Rwanda rwiyubatse mu bijyanye n’iterambere
Ambasaderi Kamanzi yasobanuriye imbaga yari iteraniye muri ya American University, ishami rya Nigeria, uko mu myaka 21 ishize u Rwanda rwashoboye kugabanya umubare w’abaturage babaga munsi y’umurongo w’ubukene ku kigero cya 39, 1%. ; ndetse n’uko umusaruro w’umuturage yinjizaga ku mwaka wavuye ku madorari ya Amerika 131 mu 1994, kuri ubu ukaba ugeze ku madorari ya Amerika 718.
Mu rwego rwo kwiyubaka, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ingamba zifasha igihugu gutera imbere aho guhora kirambirije ku nkunga.
Yavuze ko mbere ya byose Guverinoma y’u Rwanda yashyize mu baturage imyumvire y’uko bagomba kwiyunga bakaba umwe.
Amb Kamanzi ati “ Uko iyo myumvire yabacengeraga, byagaragaye ko kugira ngo igihugu cyongere cyiyubake ari uko abaturage bose bagomba gukorera hamwe kandi bakumva ko bafite intego imwe.”
U Rwanda rwakoresheje uburyo gakondo bwo gukemura amakimbirane bakoresheje Inkiko Gacaca, yatumye Abanyarwanda bongera kwiyunga, abagize uruhare muri Jenoside barahanwa.
Nyuma yo kwiyunga kw’abaturage, byatumye iguhugu gitera imbere ku buryo bwihuse.
Nk’uko Ambasaderi Kamanzi akomeza abivuga, ngo Leta y’u Rwanda yashyize imbere umutekano kugira ngo abaturage bakore bumva ko batekanye.
U Rwanda rwashyizeho icyerekezo 2020, mu rwego rwo kurufasha gutera imbere byihuse rugana mu cyiciro cy’ibihugu bifite ubukungu buringaniye (middle income country) kugeza muri 2020.
Iki cyerekezo kandi kijyana n’izindi ngamba zirimo nk’imbaturabukungu yaba iya mbere, ndetse n’iya kabiri (EDPRS2) ari nayo igihugu kirimo.
Izi gahunda zose zigamije kwihutisha iterambere ry’igihugu, ndetse n’iry’abaturage muri rusange nk’uko Ambasaderi Kamanzi yabigaragaje.
Igikorwa cy’Umuganda kiba mu mpera za buri kwezi mu Rwanda, gituma abaturage bose bifatanya bagakora imirimo igamije guteza imbere igihugu.
Iki gikorwa kimaze igihe kirekire mu muco nyarwanda, nk’uko Ambasaderi Kamanzi yabibasobanuriye.
Ambasaderi Kamanzi yanagaragaje uko u Rwanda ari intangarugero mu guteza imbere uburezi muri Afurika, rushyiraho ingamba zifasha buri mwana wese kujya mu ishuri.
Ikiyongera kuri ibi, ngo u Rwanda rushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza, nyuma yo gushyiraho politike ya ‘Mutuelle de Santé’ ifasha buri muturarwanda kugira ubwisungane mu kwivuza.
Kamanzi yanerekanye uburyo Leta yashyizeho uburyo bufasha buri mu ryango gutunga inka muri gahunda yiswe “Gira Inka Munyarwanda.”
Ambasaderi Kamanzi yagarutse ku buryo u Rwanda rwateye imbere mu ikoranabuhanga kuko serivise zitandukanye ari ryo zishingiyeho.
Kamanzi Stanislas ni Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria kuva muri Kanama 2015.


















TANGA IGITEKEREZO