Jean Pierre Karabaranga usanzwe uhagarariye u Rwanda mu Buholandi yashyikirije impapuro Perezida Andris Berzins wa Latvia, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu nka Ambasaderi.
Umuhango wo gutanga izo mpapuro wabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 27 Mutarama 2015, mu ngoro y’umukuru w’igihugu cya Latvia iherereye mu murwa mukuru Riga.
Nk’uko Guillaume Kavaruganda Umujyanama (Minister Counselor) yabitangarije IGIHE.com, ibiganiro Ambasaderi Karabaranga yagiranye na Perezida wa Latvia Andris Berzins byibanze cyane ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi mu rwego rwa Politiki, Uburezi, Kubungabunga Amahoro ku isi hoherezwa ingabo ahakenewe, ubufatanye mu bya Siporo ndetse n’ubufatanye binyujijwe mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi ( European Union).
Nyuma yo kuganira n’umukuru w’igihugu, Ambasaderi Karabaranga yagiranye ibiganiro na Andrejs Pildegovics Ministiri wungirije ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, baganira na Madamu Veronika Erte, Umuyobozi mu biro by’umukuru w’igihugu, baganira na Gundars Dauze, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko wungirije, ndetse na Janis Endzins uyobora Urwego rw’Abikorera ku giti cyabo.
Biteganyijwe kandi ko bazahura na Nils Usakovs Umuyobozi w’Umujyi wa Riga, bakanasura urwibutso rw’abaharaniye kwibohora kwa Latvia "Museum of Occupation", ndetse bakabonana na Pierre Dusabimana umunyarwanda umwe rukumbi utuye muri icyo gihugu guhera mu 1989.
Iki gihugu kimwe n’u Rwanda gikunze gutanga Abasilikare ndetse n’Abapolisi mu rwego rwo kugarura amahoro hirya no hino.
Latvia ni igihugu kinini gifite ubuso bwa km2. 64.589 ni ukuvuga ko kiri hafi gukuba u Rwanda inshuro 3, ariko kikaba gituwe gusa na miliyoni 2 z’abaturage.
Perezida wa Latvia yatorewe kuyobora iki gihugu bwa mbere tariki ya 8 Nyakanga 2011, akaba atorerwa imyaka 4 ishobora kongerwa rimwe gusa.
Latvia Yabonye ubwigenge mu 1991 yitandukanije n’icyahoze ari u Burusiya, ikaba iri mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, kikaba kimwe mu bihugu biri mu masezerano ya "Schengen" yemerera urujya n’uruza rw’abaturage bari muri uwo muryango, ikaba iri mu masezerano yo gutabarana ya NATO/OTAN, bakaba banakoresha Euro nk’ifaranga ry’igihugu guhera mu 2014.
Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga ni we Ambasaderi wa kabiri ugiye guhagararira u Rwanda muri Latvia, iki gihagu na cyo kikaba gifite Ambasade imwe muri Afurika, iri mu Misiri.



















TANGA IGITEKEREZO