Ambasaderi Guillaume Kavaruganda ni mwene Joseph Kavaruganda na we wari umunyapolitiki mu Rwanda. Ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka 45. Arubatse, akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu by’Amategeko yavanye muri Kaminuza ya Perugia (University of Perugia) mu Butariyani, n’iy’icyiciro cya 3 (Master’s) yavanye muri Kaminuza ya Louvain la Neuve mu Bubiligi.
Abajijwe uburambe afite mu bya Politiki, Amb. Kavaruganda yagize ati “Nakoze imirimo inyuranye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y ’u Rwanda, mba umwe mu bahagarariye u Rwanda muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta zunze ubumwe za Amerika, mu Busuwisi, ndetse no mu Buholandi aho nari ngiye kumara imyaka hafi itanu ku mwanya wa w’Umujyanama wa mbere muri iyo ambasade (Minister Counsellor). Nayoboye kandi Porotocole ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ndetse nigisha Amategeko muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).
Abajijwe icyo ahugiraho nyuma y’akazi, Amb. Kavaruganda yagize ati “Nkunda gushyikirana n’abandi mu biganiro bisanzwe by’ubuzima bwa buri munsi kuko burya ni ingenzi cyane guhura n’abandi. Ikindi nkunda ni ugusoma ibitabo, kumva umuziki w’indirimbo cyane za Kinyarwanda, indirimbo za Rugamba, inanga ya Sebatunzi mbese indirimbo zituje ziramfasha zikanduhura.
Abajijwe uko yakiriye inkuru y’uko yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, yasubije ati “Iyo nkuru nayakiranye ibyishimo n’umunezero byinshi rwose ndashimira byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku cyizere yangiriye cyo kumuhagararira muri iyo mirimo ikomeye.
Kuba agiye guhagararira u Rwanda muri Singapore nyuma y’u Buholandi haba harimo itandukaniro kuri Kavaruganda, yasubije ati “Itandukaniro ririmo, kuko mu Buholandi twibanda cyane kuri Politiki muri rusange, ariko muri Singapore tuzibanda cyane ku bukungu n’ishoramari, bikaba n’ishema kuri jye, kuko ari igihugu u Rwanda rufataho byinshi nk’icyitegererezo urebye aho cyivanye n’aho kigeze ubu. Ni ukuvuga ko ari umurimo ngomba gukora neza.”
IGIHE: Mwe mubona mute u Rwanda mu myaka 20 iri imbere?
Amb.Kavaruganda: Mpereye no ku byakozwe muri iyi myaka 20 ishize nkuko bigaragarira buri wese, nta kabuza muyindi myaka 20 iri imbere ndemeza ko u Rwanda n’abanyarwanda bazaba bahagaze neza mu bukungu kandi ntakabuza tuzabishobora.
Mu gusoza ikiganiro, Amb. Guillaume Kavaruganda yabwiye igihe byinshi yibukira kuri Se umubyara ari we Joseph Kavaruganda, aho yagize ati “..mwibukira kuri byinshi nk’uko umwana wese yibuka umubyeyi we cyane iyo yamubuze imburagihe. Nkamwibuka nk’umuntu wakundaga gufasha abanyantege nke kandi agaharanira ukuri, umugabo w’umukozi.”



















TANGA IGITEKEREZO