Ku wa Kane nibwo Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda (RRA), cyatangaje ko kibaye gihagaritse amakamyo yacaga ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, kubera imirimo yo kubaka umupaka uhuriweho n’ibihugu byombi, One Stop Border Post.
Nyuma ariko uruhande rwa Uganda rwavuze ko imipaka ifunze aho ku wa Gatanu, Umuvugizi wa Guverinoma, Ofwono Opondo yabwiye itangazamakuru ko Amb. Mugambage yahamagajwe ngo asobanure ibyo kuba nta muturage cyangwa imodoka ya Uganda biri kwemererwa kwinjira mu Rwanda.
Ibyo guhamagazwa ariko Mugambage yaraye abinyomoje mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya NBS, avuga ko nubwo yagerageje kuvugana n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri atazi aho Opondo yakuye ibyo kuba yarahamagajwe kuko bitigeze bibaho ndetse ashimangira ko umupaka utigeze ufungwa.
Ati “ Abageze hariya bose barabibonye ko hari imirimoimaze iminsi iri gukorwa […] ariko imipaka irafunguye, imodoka zirimo ziragenda, abantu bari kugenda, bari gukoresha umupaka wa Kagitumba”.
Yanagarutse kandi ku kibazo cy’Abanyarwanda bakomeje gushimutwa no gufungirwa muri Uganda, avuga ko bagerageje kukigeza kuri guverinoma y’iki gihugu ariko ikaba ntacyo ibikoraho.
Ati “ Ibintu byinshi twabivuzeho, ntabwo ari itabwa muri yombi gusa hari n’imitwe y’iterabwoba ikorera hano, twarabivuze, twabibwiye guverinoma ya Uganda, ntabwo ushobora guhunga ukuri”.
Amb. Mugambage yavuze ko ibi byose ariyo ntandaro yo kuba Guverinoma y’u Rwanda yarasabye Abanyarwanda kwirinda kujya muri Uganda kubera impamvu z’umutekano wabo.
Mu kiganiro yahaye IGIHE, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, yavuze ko bafashe umwanzuro wo gusaba abanyarwanda kutajya muri Uganda kubera umutekano wabo.
Nubwo Uganda ihakana kuba nta Munyarwanda ufungiyeyo, Minisitiri Sezibera, yagaragaje ko hari Abanyarwanda basaga 40 bafungiye muri icyo gihugu ndetse u Rwanda rwashyikirije Uganda amazina yabo.
Ati “Abo ni abo tuzi ariko hari n’abandi tutazi benshi. Ibyo u Rwanda tuzi kandi dufitiye gihamya ni uko bariyo bafunzwe kandi benshi barenga 40, abo tuzi dukurikirana, abandi bicwa, baburiwe irengero, bafata bakagarura ku mupaka, abahohotewe bakabagarura ari intere, hari n’abandi bakomeza gufatwa n’uyu munsi.”
“Ni cyo gituma tubwira abanyarwanda ngo mwijya Uganda mube mwitonze, kubera ubuzima bwabo.”
Sezibera yavuze ko nta mubare afite hafi w’abanyarwanda bamaze kwicirwa muri Uganda, ariko hejuru y’abagera kuri 40 bafungiwe muri icyo gihugu, hari abasaga 800 bamaze kwirukanwayo kandi ngo abo ni abazwi gusa.
Hashize imyaka ibiri umubano w’ibihugu byombi utifashe neza, aho u Rwanda rutishimiye uburyo abanyarwanda muri Uganda bafungwa, bagatotezwa nta mpamvu igaragara, bamwe bakabwirwa ko bazira kuba intasi mu gihe ari abaturage bagiye gushaka ubuzima.
Ni ibirego byiyongereye ku makuru u Rwanda rwagaragaje ko hari ibikorwa byinshi birimo kubera muri Uganda bigamije guhungabanya umutekano warwo binyuze mu mitwe ya RNC iyoborwa na Kayumba Nyamwasa ndetse na FDLR, amakuru Uganda yo yahakanye.
Igihu kuri ibyo bikorwa cyabaye nk’icyeyuka mu mpera z’umwaka ushize, ubwo ingabo za Congo zataga muri yombi abayobozi ba FDLR barimo Laforge Fils Bazeye wari Umuvugizi wayo na Lieutenant-Colonel Theophile Abega wari ushinzwe iperereza, bavuye muri Uganda mu nama yahuje abahagarariye imitwe yombi.
Babanje kujyanwa i Kinshasa aho bahatiwe ibibazo bavuga byinshi birimo n’ibyaranze urugendo rwabo i Kampala, uko bahuye n’ubuyobozi n’imigambi bafite ku Rwanda. Baje gushyikirizwa u Rwanda ndetse Minisitiri Sezibera aheruka kuvuga ko “barimo gutanga amakuru y’ingirakamaro.”



















TANGA IGITEKEREZO