Mu kiganiro bagiranye, Perezida Denis Sassou N’Guesso yashimye umubano n’ubushuti u Rwanda na Congo Brazzaville bifitanye n’uruhare rwa Perezida Kagame mu guteza imbere u Rwanda, hamwe n’umurava we mu guharanira icyateza imbere Afurika Yunze Ubumwe.
Yavuze kandi ko igihugu cye cyiteguye gufatanya n’u Rwanda mu kuzamura imikoranire igamije kuzamura ubukungu bw’ibihugu byombi.
Ambasaderi Mutsindashyaka nyuma yo gutanga ubutumwa yahawe na Perezida Kagame, yatangaje ko yishimiye guhagararira u Rwanda muri Congo isanzwe ifitanye umubano mwiza n’u Rwanda, anizeza Perezida Denis Sassou N’Guesso ko azakomeza gushimangira ubufatanye ndetse n’umubano mwiza biri hagati y’ibihugu byombi.
Yavuze kandi ko azaharanira kuzamura ubuhinzi, ubworozi ndetse n’inganda zitunganya ibibikomokaho. Ibi bizashyirwamo ingufu hifashishijwe amasezerano y’umubano n’ubufatanye hagati y’inzego z’ubuyobozi zibishinzwe, kugira ngo bigirire akamaro abaturage b’u Rwanda na Congo.
Ambasaderi Mutsindashyaka yongeyeho ko azafatanya n’abandi bayobozi, agakora ibishoboka byose kugira ngo uyu mubano urusheho kungura ibihugu byombi mu bijyanye n’ubuhahirane, ubukerarugendo no bindi bifitiye akamaro ibihugu byombi ndetse n’umugabane wa Afurika muri rusange.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!