Ku wa 19 Nyakanga 2023, Abadepite babiri barimo Carlos Martens Bilongo na mugenzi we Arnaud Le Gall baturuka mu ishyaka rimwe, babwiye Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa ko u Rwanda rufasha M23 ndetse ko rugomba gushyirirwaho ibihano.
Nka Le Gall yagize ati "Igihugu nk’u Bufaransa kugirana imikoranire mu by’umutekano n’igihugu nk’u Rwanda hanyuma kigaca ruhinganyuma kigatera inkunga imitwe yitwaje intwaro bitanga ubutumwa bubi kuri RDC. U Bufaransa bugomba kwamagana u Rwanda muri Loni ku bijyanye n’iyo myitwarire idahwitse rugaragaza ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo.”
Aba badepite bakomeje bavuga ko ukuzahuka k’umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda, kudakwiriye guhuma amaso u Bufaranansa ngo bube bwakwirengagiza ibikorwa byarwo byo gutera inkunga “Umutwe w’Iterabwoba wa M23, ugira uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.”
Yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, Amb Nduhungirehe yagaragaje ko amagambo ya Bilongo na mugenzi we Le Gall “adakwiriye kugira umuntu n’umwe ayobya.”
Yavuze ko yumva neza impamvu ishyaka rye La France Insoumise rikunda kwitwa La France Incendiaire, aho riherutse kwatsa umuriro mu bice by’inkengero z’imijyi y’u Bufaransa, rihora ryuzuye urwango, rikeneye gushaka uko ryitaza ibintu ngo rigerageze koroshya uko Abafaransa barifata dore ko ryuje akajagari.
Ishyaka rya La France Insoumise aba badepite bahagarariye ryashinzwe mu 2016 na Jean-Luc Mélenchon, uherutse guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu mu Bufaransa agatsindwa na Emanuel Macron.
Amb Nduhungire avuga ko u Rwanda rutazigera na rimwe rushyirwa ku gitutu n’abategekwa na Jean-Luc Mélenchon wahoze agendera ku matwara ya François Mitterand ndetse uhora yiyumvamo imbaraga zo kuyobora nyamara mu by’ukuri nta zo afite mu busanzwe kuko ahora ashaka kuyobora nka somambike we [Mitterand].
Yagaragaje ko umudepite nyawe agomba kubanza gukora cyane akamenza neza ibyo arimo, bitari ukuyobya abantu binyuze mu gusubiramo ibitekerezo bihimbano bidafite aho bihuriye n’ukuri, byaba ibishingiye ku mateka cyangwa imiterere y’akarere, ahubwo akabijyanisha n’ibishaje agaragaza ubujiji afite ku Rwanda.
Ati “Ni gute Carlos Martens Bilongo na mugenzi we Arnaud Le Gall batanga umurongo mu Nteko Ishinga Amategeko ujyanye no gushakira ibisubizo ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC, batavuze na rimwe kuri FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bamaze imyaka irenga 30 muri Congo, aho bafatanya n’ingabo za Leta [FARDC] nk’uko byagaragajwe ndetse bikananengwa n’umuryango mpuzamahanga?.”
Akomeza yibaza impamvu [Carlos Martens Bilongo] avuga ku mutwe umwe mu gihe hari imitwe yitwaje intwaro irenga 250 ikorera mu Burasirazuba bwa RDC mu myaka irenga 30, imitwe ikora mu maso y’igihugu cyananiwe inshingano zacyo ndetse igakora mu gihe ingabo za Loni na zo ziba zirebera ntizigire icyo zikora.
Ati “Ni gute yakwirengagiza imvugo z’urwango, ingengabitekerezo ya jenoside n’iyicwa rya hato na hato ry’Abatutsi bahoze ari bagenzi be, ibikorwa byanenzwe n’Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ushinzwe kurwanya Jenoside?.”
Yakomeje ati “Oya, Carlos Martens Bilongo gumana ishyaka ryawe rya La France Incendiaire iwanyu haba mu gihugu cyakureze cyangwa icy’inkomoko, ariko umenye ko u Rwanda rutazigera ruba insina ngufi yawe."
La manipulation de ce jeune député français d'origine congolaise à propos de la situation à l'est de la #RDC ne peut tromper personne.
Je conçois bien que son parti La @FranceInsoumise (parfois appelée "La France Incendiaire"), qui dernièrement a soufflé sur les braises dans… https://t.co/4UlwNb4giU
— Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) July 19, 2023
Carlos Martens Bilongo wavutse mu 1990 yahoze ari mwarimu ndetse aza kuba umunyepolitiki aho yahagarariye agace ka Val-d’Oise gaherereye mu Bufaransa bw’Amajyaruguru yo Hagati mu Nteko Inshinga Amategeko y’iki gihugu.
Uyu mugabo yunze mu ry’ubutegetsi bwa Tshisekedi buhora bugaragaza ko u Rwanda ruri inyuma y’ibibazo by’umutekano muke wa RDC binyuze mu gutera inkunga M23, ariko rukabyamaganira kure rugaragaza ko ipfundo ry’ikibazo riri ku butegetsi bwa Kinshasa buhora bwirengagiza bushaka gushyira ibibazo bwite byabwo ku mutwe w’umuturanyi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!