00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb. Nkulikiyinka yashyikirije Umwamikazi impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Denmark

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 25 April 2017 saa 03:41
Yasuwe :

Ambasaderi Christine Nkulikiyinka yashyikirije Umwamikazi wa Denmark, Margrethe II, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu, kuwa 21 Mata 2017.

Amb. Nkurikiyinka yatangarije IGIHE ko mu biganiro bagiranye, Margrethe II yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, anashimangira ko azakomeza gushyigikira umubano n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi cyane mu bijyanye n’ubucuruzi.

Nyuma y’uyu muhango, Amb. Nkulikiyinka yakiriye bagenzi be bahagarariye ibihugu byabo bitandukanye muri Denmark, abari muri Guverinoma ya Denmark ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Mu butumwa bwe, Amb. Nkurikiyinka yagaragaje ko ubufatanye ari ngombwa mu guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Yagize ati “Ndizera ko ku ruhande rwanyu tuzafatany amu guteza imbere umubano uri hagati y’u Rwanda na Denmark, cyane cyane twegera abashoramari n’izindi nzego zifite ibikorwa by’intangarugero twakorana nazo.”

Kuwa 22 Mata, bwo Amb. Nkulikiyinka yaganiriye n’Abanyarwanda batuye muri Copenhagen no mu nkengero zayo, bungurana ibitekerezo.

Abo banyarwanda bavuze ko biyemeje gukomeza gukorera hamwe, bakungurana inama ku buryo buboneye bwo gushyigikira gahunda za Leta, kandi ko biteguye kwitabira ari benshi amatora y’Umukuru w’Igihugu w’u Rwanda ateganyijwe muri Kanama 2017.

Amb. Nkulikiyinka yavuze ko yashimishijwe n’ishyaka yasanganye Abanyarwanda batuye muri Denmark, by’umwihariko urubyiruko.

Yagize ati “Burya ibyo dukora byose tugomba gutegura urubyiruko nirwo Rwanda rw’ejo, kandi uburere ni ikintu gikomeye, nasanze bafite inyota yo kumenya u Rwanda n’umuco nyarwanda kandi bashaka gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’ igihugu cyababyaye, bikaba ari ibintu bitanga icyizere cy’ejo heza.”

Amb. Nkulikiyinka yijeje abo Banyarwanda kuzababa hafi igihe cyose bakeneye ibitekerezo n’ubufasha mu nzira igana ku byiza bashaka kugeraho bafatanyije n’abandi Banyarwanda bari mu gihugu no mu mahanga.

Amb. Christine Nkulikiyinka asohotse mu ngoro y'i bwami ya Denmark
Amb. Christine Nkulikiyinka yakira Ambasaderi wa Moldavia
Amb. Christine Nkulikiyinka asuhuzanya na Amabasaderi wa Georgia muri Denmark
Amb. Christine Nkulikiyinka yabonanye n'Abanyarwanda batuye muri Denmark

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages