Mu bihugu icumi u Rwanda rufitemo za Ambasade zidafite abayobozi, ebyiri zimaze guhabwa abazaziyobora, bagahagararira u Rwanda muri ibyo bihugu, mu gihe izindi umunani zigitegereje.
Urutonde rwa Ambasade icumi z’u Rwanda zidahagarariwe
Muri Afurika
1. Kinshasa (RDC/DRC)
2. Brazzaville (Congo-Brazaville)
3. Addis Ababa ( Ethiopia)
4. Luanda (Angola)
5. Lusaka (Zambia)
6. Abuja (Nigeria)
7. Dakar (Senegal)
Muri Amerika
8. Ottawa (Canada)
Mu Burayi
9. Bruxelles (U Bubiligi)
Muri Aziya
10. Abou Dhabi ( Emirats Arabes Unis)
Muri izi Ambasade uko ari icumi, hari ebyiri Inama y’Abaminisitiri yageneye ba Ambasaderi bazahagararira u Rwanda muri ibyo bihugu. Zombi ni izo muri Afurika, ariko ba Ambasaderi bagenwe ntibaratangira akazi kabo.
Nyuma yo kubisabirwa n’Inama y’Abaminisitiri, baba bagomba kandi kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe wa Sena, bakongera bakemerwa n’ibihugu boherejwemo, ngo babone gutangira akazi kabo.
I Abuja muri Nigeria hazoherezwayo Ambasaderi Stanislas Kamanzi
I Dakar muri Senegal hoherezweyo Dr Mathias Harebamungu
NTWALI John Williams
[email protected]
Twitter: @intwarane


















TANGA IGITEKEREZO