Ubwo Ambasade y’Abafaransa mu Rwanda yafataga icyemezo cyo gufunga imiryango guhera ku wa Kabiri tariki ya 24 Nzeri 2013, ubu yatangiye kwakira abayigana uko bisanzwe, serivisi zose zikaba zikora.
Ambasade yafunze imiryango ubwo muri Kenya igitero cya Alshebab cyibasiraga inyubako ya Westgate abantu basaga 70 bakasiga ubuzima, Ambasade y’u Bufaransa yahise ihagarika abakozi, hasigara bake cyane bashinzwe imirimo ya dipolomasi bake cyane abandi bajya mu kiruhuko.
Amakuru atugeraho avuga ko ku wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri 2013, hari umwuka ko abakozi bashobora kongera kugaruka mu kazi, ariko ku wa kane nyuma ya saa sita babaye bagaruwe, kubera igikorwa bateganyaga gukorera ku icumbi rya Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda; hari abantu yari bwakire.
Ubu kuri uyu wa mbere imiryango irafunguye, serivisi zose zirakora uko bisanzwe. Ifungwa ry’igihe gito cya Ambasade y’Abafaransa mu Rwanda, bivugwa ko ryaturutse ku bwoba Abafaransa bari bafite, bakeka ko ibitero bya Al shebab bishobora kugera no mu bindi bihugu by’akarere.



















TANGA IGITEKEREZO