Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, ku wa kabiri yafunze imiryango, impamvu zatanzwe zikaba ari iz’umutekano, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga itaragize byinshi yongeraho.
Amakuru atugeraho avuga ko Ambasade yafunze kuva ku wa kabiri w’iki cyumweru kugeza ku wa Gatanu, akaba ari nta muntu n’umwe ushobora kwakirwa ndetse n’abakozi hasigayemo bake abandi bazagaruka ku munsi watanzwe wo gufungura.
Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abafaransa byabitangaje,ubwo bavuganaga na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, impamvu z’ifungwa ry’imiryango ntiryasobanuwe neza, ariko amakuru akomeza kutugeraho yo avuga ko byetewe n’impungenge z’igitero cyagabwe na Al shabab mu gihugu cya Kenya, bakagira ubwoba ko bishobora kugera no mu bindi bihugu bigize akarere.
Iri funga ry’imiryango ya Ambasade y’Abafaransa mu Rwanda, rije nyuma y’uko mu minsi yashize Ambasade ya Amerika mu Rwanda na yo yari yakoze nk’ibyo, ariko nyuma ikongera gukora.
Iyi Ambasade biteganyijwe ko niba ntagihindutse izafungura imiryango ku wa gatanu w’iki cyumwe, abakozi bagasubira ku kazi n’imirimo igakomeza uko bisanzwe.
Iri fungwa ryakozwe mu gihe Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba kibasiwe n’ibitero by’iterabwoba ndetse n’imirwano y’umutwe wa Al shabab iherutse kubera muri Kenya.
Icyo gitero cyagabwe ku wa gatandatu ushize ku nzu y’ubucurizi i Nairobi, cyaguyemo abagera kuri 61 abandi bantu bagera kuri 240 barakomereka.
Ibihugu byo mu karere bikaba bikomeje kwikanga ko na byo byagabwaho n’ibitero by’uwo mutwe.
Hagati aho nyuma y’ibitero byagabwe ku nyubako ya Westgate mu mujyi wa Nairobi muri Kenya, Polisi y’u Rwanda yamaze gutangaza ko yafashe ingamba zo gukumira ibitero nk’ibi mu gihe haba hari abafite umugambi wo kubigaba.
Umuvugizi wa Polisi, ACP Damas Gatare, yabwiye itangazamakuru ko ibyabaye muri Kenya ari igikorwa kigayitse, bitewe n’uko ababikoze bangiza ubuzima bw’abaturage basanzwe b’inzirakarengane.
Polisi y’u Rwanda irazirikana ko ibi bishobora no kuba mu bindi bice by’Isi cyangwa iyindi mijyi, bityo gufata ingamba hakiri kare bikwiye.



















TANGA IGITEKEREZO