Iyi nkunga igamije gushyigikira gahunda ya “Edified Generation”, yatangijwe na Imbuto Foundation mu 2002, igamije gufasha mu buryo bw’amafaranga, abanyeshuri b’abahanga ariko baturuka mu miryango itishoboye gukomeza amasomo yabo nta nkomyi.
Kuri ubu iyi gahunda ifasha abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bagera kuri 694, bo mu bigo by’amashuri 102 hirya no hino mu gihugu.
Aba banyeshuri bahabwa ubufasha bw’agera ku madolari 300 ku mwaka yo kwishyura amacumbi, impuzankano n’ibindi bikoresho nkenerwa mu gihe bari ku ishuri.
Aba banyeshuri bafashwa na Imbuto Foundation binyuze muri iyi gahunda, bagira umwiherero ngarukamwaka, aho batozwa ibyabafasha mu buzima, byuzuza ibyo bigira ku ishuri, ndetse bagatozwa kuba abaturage ntangarugero.
Ubu bufasha bwatanzwe na Ambasade y’u Bushinwa, buje bushyigikira ubushuti n’ubundi bwari busanzwe, aho Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda kuva mu 2013 yatanze ubufasha ku banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye b’abahanga ariko badafite ubushobozi bagera ku 100.
Kuri ubu binyuze muri gahunda ya “Edified Generation”, Imbuto Foundation imaze gutanga ubufasha ku banyeshuri b’abahungu n’abakobwa 9601.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!