00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasade ya Amerika mu Rwanda igiye kongera guhemba abagore b’abanyamurava

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 31 January 2018 saa 05:44
Yasuwe :

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yatangaje ko igiye kongera gutanga ibihembo ngarukamwaka, bihabwa abagore baba bararanzwe n’umurava n’imiyoborere myiza mu mibereho yabo ya buri munsi.

Ibi bihembo byatangiye gutangwa mu 2015, bihabwa abagore baba baratoranyijwe mu bandi kubera umurava warabaranze mu gukora ibikorwa bitandukanye birimo guharanira amahoro, ubutabera, uburenganzira bwa muntu, uburinganire ndetse no kongerera ubushobozi bagenzi babo.

Umwaka ushize ubwo ibi bihembo byatangwaga, Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Erica J. Barks-Ruggles, yavuze ko guha icyubahiro abagore ari ukwereka abari kubyiruka ko na bo bashobora kugera ku nzozi zabo no kuzana impinduka nziza mu isi.

Itangazo ryasohoswe na Ambasade rirahamagarira abantu b’ingeri zitandukanye gutanga amazina y’abo babona baragaragaje umurava. Uwemerewe gutangwaho umukandida agomba kuba ari umugore uri muri politiki, ukora mu bijyanye no guharanira uburenganzira bwa muntu, ubukungu, imibereho myiza, ubutabera, ubuzima, uburezi, itangazamakuru, amahoro, ubumwe ndetse n’ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Gutanga izina ry’uwo wifuza ko ahabwa iki gihembo wuzuza urupapuro usanga kuri https://goo.gl/forms/M0lUdTPggGrrMv9M2, ukagaragaza impamvu wumva yahembwa nk’umugore w’umunyamurava.

Itariki ntarengwa yo gutanga abakandida ni kuwa 16 Ukuboza 2018. Abatoranyijwe bazahembwa mu birori bidasanzwe bizaba mu kwezi kwahariwe kuzirikana umugore, kuba muri Werurwe buri mwaka.

Abagore 12 barimo Chantal Munanayire, Kabanyana C.Ketsia, Gakire Jeanne Françoise, Agnes Twagiramaliya, Zulfat Mukarubega, Jeanne d’Arc Girubuntu, Chantal Ingabire, Jeanne Mwiriliza, Liberatha Mukasine na Xaverine Mukamunana nibo bagiye begukana ibi bihembo mu myaka ishize kuva bitangiye gutangwa.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages