Mu mpera za 2017 ubwo Perezida Kagame na Ministiri w’Intebe wa Israël, Benjamin Netanyahu bahuriraga muri Kenya mu irahira rya Uhuru Kenyatta, uwo muyobozi yatangaje ko bafite gahunda yo gufungura ambasade mu Rwanda.
Netanyahu yavuze ko biri muri gahunda yo gukomeza kwagura ibikorwa by’iki gihugu muri Afurika no gushimangira ubufatanye bwacyo n’ibihugu byo kuri uyu mugabane.
Iyi ngingo abayobozi bombi bongeye kuyiganiraho muri Nzeri umwaka ushize, bahuriye i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika bitabiriye inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yabaye ku nshuro ya 73, ariko ibyo bihe byose ntihigeze hatangazwa igihe izafungurirwa.
Nk’uko The New Times yabyanditse, ubwo ku wa Gatatu Ambasaderi Morav yari i Kigali mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abayahudi, yabwiye itangazamakuru ko iyo ambasade izafungurwa mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25, Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ati “Turi hafi gufungura Ambasade ya Israël i Kigali, twizeye ko mu ntangiriro za Mata urugo rushya rwa Ambasaderi ruzatahwa mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25.”
U Rwanda na Israël byatangiye imibanire mu 1962 ubwo u Rwanda rwabonaga ubwingenge. Uuyu mubano waje gusa n’uhagarara kubera Jenoside u Rwanda rwaciyemo n’ibibazo byayikurikiye, ariko urasubukurwa ku buryo rufite ambasade ifite icyicaro i Tel Aviv guhera mu 2015.
Muri 2014 u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyasinyanye amasezerano y’umubano na Israël.
Ibihugu byombi bifitanye umubano ushingiye ku mikoranire mu bya politiki n’ubukungu. Hari kandi n’ubufatanye mu bijyanye n’ubuhinzi, aho abanyeshuri bajya kwihugura muri Israël mu bijyanye nabwo.
Muri Mutarama uyu mwaka kandi U Rwanda na Israël byashyize umukono ku masezerano yemerera sosiyete z’ubwikorezi ku mpande zombi gukoresha ibibuga by’indege no kugenderana mu ngendo zidahagaze.
Azatuma RwandAir itangira gukorera ingendo zigana ku Kibuga Mpuzamahanga cya Ben Gurion idahagaze. Ntabwo haremezwa igihe izo ngendo zizatangirira.



















TANGA IGITEKEREZO