Utwo dupfukamunwa twahawe abo bagore kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mata 2020, dufite agaciro ka miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
AVEGA Agahozo yashyikirijwe udupfukamunwa 2000 twakiriwe n’Umuyobozi w’uwo muryango, Mukabayire Valérie washimye iyo nkunga.
Ati “Turashimira cyane Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam, ku nkunga y’udupfukamunwa 2000 yahawe umuryango wacu, mu rwego rwo gufasha abanyamuryango muri ibi bihe bya Covid-19.”
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 nikirangira bazicara bakaganira ku byo Umuryango AVEGA wakwigira kuri Leta ya Israel byagirira umumaro abanyamuryango bawo.
Utundi dupfukamunwa 2000 twahawe abagore bacururiza mu isoko rya Kimironko riherereye mu Karere ka Gasabo, twakirwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Kalisa Sauveur, washimye ubufasha bwatanzwe na Ambasade ya Israel, anizeza ko tuzahabwa abo tugenewe.
Udupfukamunwa twatanzwe twakozwe n’Ikigo Gahaya Links giharanira iterambere ry’abagore giherutse kwemezwa mu nganda n’ibigo bigomba gukora udupfukamunwa dusaga miliyoni 12.
Ambasaderi, Dr. Ron Adam, yavuze ko bishimiye umwihariko wo gutanga udupfukamunwa ku bagore kandi twarakozwe n’abagore.
Ati “Nishimiye gukorana n’imiryango y’abagore. Abakoze udupfukamunwa n’abadukeneye ku banyamuryango bayo.”
Yongeyeho ko abagore n’abana ari bamwe mu baba bafite ibyago byinshi mu gihe cy’ibibazo bitandukanye birimo n’icyorezo cya Covid-19, giterwa n’agakoko ka Coronavirus.
Ku wa 17 Mata, Minisiteri y’Ubuzima nibwo yatangaje ko Guverinoma yongeye ingamba yo kwambara agapfukamunwa kuri buri Munyarwanda mu zindi nyinshi yafashe zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.
Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) cyahise gitangaza urutonde rw’inganda n’ibigo 26 bizakora ibikoresho byifashishwa mu guhangana n’icyo cyorezo. Ibigo n’inganda 21 byahawe umwihariko wo gukora udupfukamunwa tugenewe Abanyarwanda bose dushobora kumeswa inshuro zirenze imwe.
Utwa mbere twagejejwe ku bazatugeza ku baturage ku wa 24 Mata 2020 ndetse batangira kugutura. Inganda n’ibigo biri gukora amanywa n’ijoro kugira ngo mu byumweru bibiri guhera ku wa Mbere tariki 20 Mata 2020 bazabe bakoze nibura udupfukamunwa miliyoni esheshatu.


















TANGA IGITEKEREZO