Ikigo cya Africa Electronic Trade Group gifite intego yo kwifashisha ikoranabuhanga mu guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika.
Africa E-Trade Group ni ikigo cyatangijwe ndetse kikanayoborwa na Mulualem Syoum, kikaba gifite andi mashami mu Bwami bwa Eswatini ndetse no muri Afurika y’Amajyepfo na Repubulika ya Guinea muri Afurika y’Uburengerazuba.
Icyicaro cyayo gikuru muri Afurika y’Iburasirazuba giherereye muri Ethiopia mu gihe u Rwanda rwemejwe nk’icyicaro gikuru cy’iki kigo muri Afurika gusa.
Mulualem Syoum, yavuze ko gushyira Dr Charles Murigande mu bagize inama y’ubutegetsi yacyo bigiye kubongerera ubundi bunararibonye bijyanye n’uburambe n’ubuhanga uyu mugabo afite.
Ati “Twishimiye guha ikaze Ambasaderi Dr Murigande Charles kuri uyu mwanya mushya uzatanga umusanzu ukomeye ku iterambere ry’umugabane wa Afurika. Twiteze byinshi tuzungukira ku buhanga n’ubwenge, haba mu birebana na siyansi, ikoranabuhanga no guhanga udushya nk’intego nyamukuru ya Africa E-Trade.”
Iki kigo gikorana n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, gifite intego yo kongera umutekano mu by’ikoranabuhanga, kongera imikoranire hagati y’ibigo bitumiza bikanohereza ibicuruzwa hanze ya Afurika, guteza imbere ikoranabuhanga no guhanga udushya ku Mugabane wa Afurika, koroshya ihererekanya ry’amafaranga n’ibindi.
Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko mu 2023, buzaba bumaze guhanga imirimo 12.000, mu gihe 50% byayo izahabwa abagore.
Ambasaderi Dr Charles Murigande washyizwe mu bagize inama y’ubutegetsi yari amaze imyaka ibiri agiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Agiye gufatanya n’abandi bakomeye barimo n’uwabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn usanzwe ari n’Umuyobozi Mukuru w’Inama y’ubutegetsi y’iki kigo n’abandi.
Murigande afite impamyabumenyi y’ikirenga (Ph.D) mu mibare yakuye muri Kaminuza Notre Dame de la Paix, muri Namur mu Bubiligi.
Yakoreye igihugu imirimo inyuranye, aho kuva mu mwaka wa 1994-1995 yari Umujyanama wa Perezida wa Repubulika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga.
Mu mwaka wa 1995-1997 Dr Charles Murigande yabaye Minisitiri w’Itumanaho n’ubwikorezi, aho yavuye ajya kuba Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda.
Dr Charles Murigande kandi, yabaye Umunyamabanga mukuru w’umuryango wa FPR-Inkotanyi, aba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane mu myaka ya 2002-2008, aho muri 2008-2009 yari Minisitiri ushinzwe Imirimo y’inama y’Abaminisitiri umwanya atatinzeho, kuko muri 2009-2011 yagizwe Minisitiri w’Uburezi, umwanya yavuyeho ajya guhagararira u Rwanda mu bihugu binyuranye.
Mu bihugu Dr Charles Murigande yahagarariyemo u Rwanda kuva mu mwaka wa 2011 kugeza muri 2015 harimo u Buyapani, Australia, Philippines n’ibindi.
Muri Kamena 2016 nibwo Dr Charles Murigande yahawe inshingano z’Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe iterambere ari na ho yasoreje imirimo ye ajya mu kiruhuko cy’izabukuru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!