Ibiro bya Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania bibinyujije kuri Twitter byatangaje kuri uyu wa 25 Nzeri 2021 ko icyo gikorwa cyabereye mu karere ka Kinondoni kuri Coco Beach.

Mu ijambo yagejeje ku bawitabiriye, Ambasaderi Gen Maj Karamba yababwiye ko no mu Rwanda umuganda usanzwe uhaba aho buri cyumweru cya nyuma cy’ukwezi abaturage bose n’abayobozi mu nzego zitandukanye bawitabira.

Yakomeje ati “Ku bw’iyo mpamvu nitwifatanya bizaba ari byiza kuko tuzajya dusangizanya ubunararibonye.”

Amashusho yerekanwe agaragaza abayobozi, abaturage n’abanyeshuri bo muri icyo gihugu bagenda bakusanya imyanda bitwaje ibyo kuyishyiramo, igatwarwa n’imodoka yabugenewe.

Gen. Maj. Charles Karamba yifatanyije n'Abanya-Tanzania mu gutangiza ibikorwwa by'umuganda
Gen. Maj. Charles Karamba yifatanyije n'Abanya-Tanzania mu gutangiza ibikorwwa by'umuganda