Iki kigo cyatangijwe n’Umuryango Umbrella for Vulnerable ku bufatanye n’Akarere ka Gasabo kuko ari ko katanze ubutaka cyubatswemo mu Rugando mu Karere ka Gasabo, aho kimaze igihe gito gikorera.
Ni ikigo cyahariwe urubyiruko rufite imishinga migari y’ikoranabuhanga, aho gikoreramo imishinga itandatu ikomeye kandi abahawe ibiro byo gukoreramo ntibishyuzwa ubukode.
Amb Habimana yemeza ko iki kigo gitangira bari bafite intego yo guteza imbere ikoranabuhanga mu rubyiruko nk’icyerekezo gishya igihugu gihanze amaso.
Ati “Umuryango Umbrella for Vulnerable wubatse iki kigo dushaka abasore bafite ubuhanga mu ikoranabuhanga ariko badafite aho bakorera, tubaha icumbi ritishyura ariko bagenda bakora ibitangaza, bahugura bagenzi babo.”
“Najyaga nibaza nti iki kigo tuzagikoresha gute, ariko biragaragara ko abana b’abanyarwanda bifitemo ubwenge n’ubushobozi byo gukora ibitangaza kandi mwabibonye.”
Sheikh Habimana yavuze ko gushinga iki kigo cyahawe n’izina Agaciro ICT Training Center, nk’intego u Rwanda rufite yo kwihesha agaciro mu ngeri zinyuranye z’iterambere.
Ati “Twashimishijwe n’uko kimaze kubakwa, tukita Agaciro kuko aribyo Perezida wacu ahora adusaba. Kwari ukugira ngo aba bana baza ahangaha bigire ahantu heza, kandi intego turi kuyigeraho kuko dufite n’abafatanyabikorwa batandukanye.”
Yemeje ko igikomeye ari uko iterambere ry’u Rwanda ryagirwamo uruhare na buri wese, yaba urwego rw’abikorera, Guverinoma n’imiryango itari iya Leta, mu rwego rwo gusenyera umugozi umwe.
Ati “Iyo Leta ifatanyije n’abikorera n’imiryango nyarwanda itari iya Leta, umusaruro uba mwiza nk’uko mubibona. Iki kigo twifuzaga ko ibizajya bikorerwa aha ngaha bizajya bikurura n’abagenderera Convention centre kuko turi abaturanyi.”
Kuri ubu ibigo bitandatu bitandukanye byayahawe umwanya wo gukoreramo harimo Solvit Africa, ikigo cy’urubyiruko rw’abanyarwanda rufite gahunda yo guteza imbere ikoranabuhanga no kwimakaza ibikorerwa mu Rwanda, Creativity Lab n’ibindi bitanga ubumenyi ku bana b’u Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa Solvit Africa, Semafara Joseph, yabwiye IGIHE ko bungukiye byinshi mu gukorera muri iki kigo birimo gusangiza abandi ubumenyi mu ikoranabuhanga.
Ati “Iki ni igikorwa gifite agaciro gakomeye kuko cyongera gushyira imbaraga mu rubyiruko. Ubu bamwe bari gusoza ariko harimo abamaze kubona akazi, abatarakabona nabo tugenda tubafasha mu bigo bitandukanye.”
Kuva mu 2018 abantu basaga 1000 bamaze guhugurwa na Solvit Africa, abagera kuri 82% babonye akazi mu bigo mpuzamahanga bikorera mu Rwanda cyangwa ibigo nyarwanda.
Ubusanzwe ibigo bikorera muri iki kigo byahawe inshingano zo gufasha urubyiruko mu ikoranabuhanga ari nayo mpamvu abana bahiga batishyura amafaranga y’ishuri. Amasomo amara hagati y’ukwezi kumwe n’atatu kandi abanyeshuri bitabwaho uko bikwiriye.
Abasoje amasomo y’ikoranabuhanga muri iki kigo basobanura ko byabahaye intangiriro nziza y’ubumenyi mu ikoranabuhanga n’impamba y’urugendo nkuko Ishimwe Eric yabigarutseho.
Ati “Ni ibintu nashakaga kwiga maze igihe mbyifuza, ngira amahirwe nsaga birahari. Niha intego ko ari umwanya wanjye wo kugira ibyo nkora kandi byaramfashije cyane kuko mu mezi atatu nungutse byinshi n’abagenzi banjye byasaga n’aho bigoye mu ntangiriro ariko ubu basoje ubona ko bamaze kunguka ubumenyi.”
Aba banyeshuri bafashishwe kongera ubumenyi mu ikoranabuhanga mu masomo atandukanye arimo coding, software development na programming bemeza ko byahinduye byinshi.
Kuri ubu hari ikigo mpuzamahanga cy’abanyamerika, Techaffinity, kiri mu bafatanya bikorwa b’Agaciro ICT Training Center, aho giha akazi abana bagaragaje ubuhanga budasanzwe mu ikoranabuhanga.



















Ibitekerezo 0