Kazuya yasezeye ku Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Mata 2015 mu biro bya Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi.
Stella Ford Mugabo, Minisitiri mu biro bya Minisitiri w’Intebe ushinzwe ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yavuze ko Ambasaderi Kazuya yashimiwe uruhare yagize mu mishinga yagezweho mu myaka ibiri amaze mu Rwanda by’umwihariko ivugururwa ry’ikiraro na Gasutamo ya Rusumo ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania, ibi bikorwa byoroheje ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
Ambasaderi Kazuya yashimye ubufatanye bwaranze ibihugu byombi mu byiciro bitandukanye birimo ishoramari n’ubukungu.
Ati “Turishimira ibikorwa byinshi twagezeho, birahari, twaguye ubukungu bw’ibi bihugu, si ibyo gusa hari n’Abayapani bashoye imari mu Rwanda.”
Kazuya yahamagariwe imirimo yari asanzwemo agiye gukomereza mu gihugu cya Bosnie-Herzegovina, ahagararirayo inyungu z’u Buyapani nka Amabasaderi.
U Buyapani bufasha u Rwanda mu bikorwa bitandukanye birimo kubaka ingomero z’amashanyarazi, gusana imiyoboro iyatanga n’ibindi.
Iki gihugu kandi gitanga inkunga inyuze mu kigo cy’Abayapani gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga (JICA).
Muri Kanama 2014, u Buyapani bwahaye u Rwanda inkunga y’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari n’igice (1,549,000,000 Frw) mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi hifashishijwe gahunda yo kuhira imyaka.
[email protected]
Twitter: @NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO