Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Gicurasi aho mu biganiro bye na Perezida wa Belarus, Ambasaderi Mujawamariya yasabye ko umubano w’ibihugu byombi warushaho gutanga umusaruro.
Yasabye ko haba imikoranire itaziguye hagati y’ibihugu byombi maze ifumbire mvaruganda n’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu buhinzi bituruka muri Belarus bikajya bigera mu Rwanda nta bandi bitambitse hagati y’ibihugu byombi.
Perezida wa Belarus yabimwemereye asaba na Minisitiri we w’Ububanyi n’Amahanga kubikurikirana bagakuraho icyo ari cyo cyose cyabuza iyo mikoranire myiza.
Alexandre Loukachenko yavuze ko u Rwanda nk’igihugu cyagaragaje ubushake bwo gukora neza no kwiteza imbere, Belarus yifuza ko bafatanya kugira ngo amabanki yabo akorane n’ayo mu Rwanda mu rwego rwo korohereza abacuruzi b’impande zombi mu gushora imari no kohererezanya umusaruro.
Mu bambasaderi 12 bakiriwe muri Belarus biganjemo abo ku mugabane w’u Burayi na Aziya ndetse n’ibihugu byahoze ari ibya Leta Zunze Ubumwe z’Aba-Soviet, Mujawamariya ni we rukumbi uturuka ku mugabane wa Afurika kandi ni na we mutegarugori wenyine.
Ibi bikaba bishimangira intambwe y’u Rwanda mu guha umugore ijambo kubera ko ari uburenganzira bw’abagore bugira uruhare mu kubaka igihugu.
Belarus ni kimwe mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi bikomeye, bikora ifumbire mvaruganda ikaba igera mu Rwanda inyuze mu bindi bihugu. Belarus kandi ni kimwe mu bihugu biza ku isonga ku isi mu gukora no kugurisha imashini zikoreshwa mu buhinzi no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.



















TANGA IGITEKEREZO