Amb. Nkulikiyimfura ni umwe mu bahagarariye u Rwanda mu bihugu 15 by’amahanga bashyizweho na Perezida Paul Kagame kuwa 15 Nyakanga 2019.
Kuri uyu wa Kane 24 Ukwakira, nibwo yatanze kopi z’impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri Qatar nka Ambasaderi.
Abinyujije kuri Twitter, Amb Nkulikiyimfura yashimye Dr. Ahmad Hassan wamuhaye ikaze mu gihugu anashima ibiganiro byiza bagiranye.
U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye umubano mu ngeri zitandukanye, wanashimangiwe n’amasezerano y’ubufatanye yasinywe ubwo Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar (Emir) Sheikh Tamim bin Hamad al Thani, yagiriraga uruzinduko i Kigali muri Mata 2019.
Aya masezerano yasinyiwe i Kigali yaje akurikira ayasinyiwe i Doha muri Qatar ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko muri iki gihugu bakemeranya imikoranire mu bijyanye n’indege, guteza imbere no kurengera ishoramari n’amasezerano y’ubufatanye ku butwererane mu bijyanye n’ubukungu, ubucuruzi na tekiniki.
Muri Gicurasi 2017 u Rwanda na Qatar nabwo byashyize umukono ku masezerano yo gushyiraho imikoranire mu bya dipolomasi.
Mbere y’aho ku wa 26 Gicurasi 2015, ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye mu birebana no kurwanya ibiyobyabwenge.
Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye imikoranire iganisha ku ishoramari aho mu Rwanda hari abanyemari benshi bo muri Qatar ndetse indege za Qatar Airways zikora ingendo zihuza Doha na Kigali n’ibindi byerekezo birimo na Dubai.
Abanya-Qatar bakomeje kugaragaza ubushake bwo gukorera mu Rwanda aho mu mpera z’umwaka ushize u Rwanda rwakiriye itsinda ry’abashoramari baturutse muri icyo gihugu barambagiza amahirwe ahari.
Qatar kandi iherutse no gutangaza ko ishaka gushora imari mu kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera kikiri kubakwa.



















TANGA IGITEKEREZO